KU BIRO BY’AKARERE HARI KUBERA UMWIHERERO W'IMINSI ITATU W'INZEGO Z'UBUYOBOZI Z'AKARERE
Mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye Umwiherero w'Inzego z'Ubuyobozi z'Akarere ka Burera uzaba tariki 5-7 Ukuboza 2025 wateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:"Gusuzumira hamwe ishusho rusange y'Akarere no gufata ingamba zikwiye ku cyerekezo cy'igihe kirekire."
Atangiza uyu mwiherero ku mugaragaro, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste yagize ati:"Uyu mwiherero ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma turebe aho tutageze ku ntego, icyatumye tutagera aho twari twiyemeje kugera, twungurane ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo tuzibe ibyuho bigaragara."
Uwo mwiherero witabiriwe n'abagize Inama Njyanama y'Akarere, abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abahagarariye Abafatanyabikorwa b'Akarere n'Abayobozi b'Amashami.
Abawitabiriye bakiriwe n’Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline wagaragaje ishusho rusange y'Akarere.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by'iterambere mu Nzego z'Ibanze, Nyinawagaga Claudine yaganirije abitabiriye umwiherero kuri gahunda y'Igihugu yo gufasha abaturage kwikura mu bukene; agaragaza uko Akarere ka Burera gahagaze, atanga inama z'ibyakorwa ndetse n'ibyanozwa kugira ngo intego yo gukura abaturage mu bukene igerweho.
Bahawe kandi ikiganiro ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n'Urwego rw'Igihugu ry'Imiyoborere muri 2025 cyatanzwe n'Intumwa y'urwo Rwego, Niyikora Sylvere wagaragaje aho Akarere ka Burera gahagaze mu byavuye muri ubu bushakashatsi, ajya inama z'ibyakorwa mu gushyira neza mu bikorwa ibyibandwaho muri ubu bushakashatsi.
Abitabiriye umwiherero bakurikiye kandi ikiganiro kuri Politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Karangwa James yagejeje ku bitabiriye umwiherero iby'abagize amatsinda yaturutse mu Karere ka Burera bungutse mu ngendoshuri bakoze mu Turere twa Huye, Rwamagana na Rwamagana.
Asoza gahunda yari iteganyijwe kuri uyu munsi wa mbere w’uyu mwiherero, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, yashimye abawitabiriye , abatanze ibiganiro n'abatanze ibitekerezo, asaba ko uyu mwiherero uba umwanya mwiza wo gufata imyanzuro iganisha ku gukemuka mu buryo burambye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage no kwihutisha iterambere muri rusange rishingiye ku cyerekezo cy'igihe kirekire cy'Akarere.