KU BIRO BY’AKARERE KA BURERA NO MU BIGO BIGAKORERAMO HABEREYE IBIKORWA BYO KWIBUKA KU NSHURO YA 27 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri uyu wa gatanu tariki 6 Kamena uyu Mwaka , mu Cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Burera no mu Bigo bikorera muri aka Karere habereye ibikorwa byo kwibuka ku  nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye Ibiganiro baganirijwe ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Ingamba zo kurwanya Ingengabitekerezo yayo n’Ibyaha bifitanye isano na yo.

Ibigo by’Amashuri, Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima ni bimwe mu Bigo byabereyemo Ibiganiro. Ibyabereye mu Cyumba Mberabyombi cy’Akarere byitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi n’abandi Bakozi bakorera ku Biro by’Akarere; naho ibyabereye mu Bigo bikorera muri aka Karere byitabiriwe n’Abakozi babyo.

Ubutumwa bwatangiwe muri ibyo Biganiro byibanze ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; igaharikwa ryayo n’ibohorwa ry’Igihugu  byakozwe n’izari Ingabo za RPF zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere, Madame UWANYIRIGIRA Marie Chantal yagaragaje ko hakomeje kugaragara Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje Ubutumwa bacisha ku Mbuga Nkoranyambaga, mu Bitabo n’Ibitangazamakuru bitandukanye birimo  Ibinyamakuru, Radiyo na Televiziyo; bityo ko  gukomeza kugaragaza Amateka y’ukuri yerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari bumwe mu buryo bwo kurwanya  Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu butumwa bwe, uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu Turere twa Burera na Musanze, Bwana Emmanuel NZABONIMANA   yagize ati: "Urubyiruko rwinshi rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; ariko na none Jenoside yahagaritswe n’urundi Rubyiruko rw’izari Ingabo za RPF rwari ruyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME rwitangiye kubohora Igihugu. Kwibuka ni umwanya wo gusubiza Icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994."

Back