KUBUNGABUNGA NO GUSIGASIRA UMUTEKANO NI INSHINGANO YA TWESE ABATURAGE: UMUYOBOZI MUKURU WA POLISI Y’U RWANDA ABWIRA ABATURAGE MU KARERE KA BURERA

Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yamurikiraga abaturage ibikorwa bigamije iterambere ry’imibereho yabo bakorewe na Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, Ingabo zaturutse mu Bihugu bigize Umuryango wa Afulika y’i Burasirazuba (East Africa Community) n’izindi nzego z’umutekano z’u Rwanda muri gahunda y’ibikorwa by’izo Nzego z’Umutekano byateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:" Abaturage b’u Rwanda hamwe n’Inzego z’umutekano bizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza imyaka 25 y’Ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’Abaturage" yabwiye abaturage bitabiriye uwo muhango mu Murenge wa Kagogo n’uwa Rusarabuye ko kubungabunga no gusigasira umutekano ari inshingano ya buri muturage; abasaba kwirinda; kandi bakagira uruhare mu kurwanya no gukumira icyawuhungabanya.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’abandi Bayobozi mu Nzego z’umutekano bari kumwe na we bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline wari kumwe n’abandi bagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere.

Commissioner General (CG) Felix Namuhoranye yashyikirije abatuye Ikirwa cya Birwa kiri mu Kiyaga cya Burera ubwato izo nzego zabaguriye mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wabo no kuborohereza ingendo mu mazi; amurikira kandi imiryango 6 inzu izo nzego zayubakiye mu Murenge wa Rusarabuye.

Mu kiganiro CG Felix Namuhoranye yagiranye n’abaturage nyuma yo gutaha ku mugaragaro ibyo bikorwa yababwiye ati:"Mu gusoza iyi gahunda y’uyu mwaka, twiyemeze kongera gushimangira ko umutekano udahagararira gusa ku kuba nta ntambara cyangwa ibindi byago bihari; ahubwo ugaragarira mu kugira icyubahiro, gukumira icyaha mbere y’uko kiba n’icyizere ku Benegihugu bose."

Yakomeje agira ati:"Ni inshingano yacu twese abaturage, Inzego z’Ubuyobozi n’Abafatanyabikorwa gukomeza kubungabunga umutekano tuzirikina ko ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; bityo twirinde; kandi dufatanye kurwanya no gukumira icyawuhungabanya ku nyungu zacu ndetse n’abazadukomokaho. Ndabashimiye mwese kubera umurava, ubufatanye ndetse n’urukundo mukunda  Igihugu cyacu."

Yagize kandi ati:"Mu mezi atatu ashize twabaye abatangabuhamya b’ibikorwa by’ubwitange, urukundo n’ubushake bwo guhindura imibereho y’abaturage. Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, Inzego z’ibanze n’abaturage byagize uruhare mu gukemura ibibazo bifitanye isano  n’imibereho y’abaturage ndetse n’iterambere muri rusange harimo kuvura abaturage 41,868, kubaka ibiraro 13, kubaka inzu 70 z’abatishoboye n’amashuri y’Incuke 13; gufasha Amakoperative 33 y’abavuye mu Bigo by’Igororamuco. Ibi bikorwa ni ikimenyetso cy’icyizere, agaciro, umutekano usesuye n’iterambere ridaheza."

CG Namuhoranye yabwiye kandi abitabiriye uwo muhango ati:" Ibi bikorwa twatashye uyu munsi ni igihamya gifatika cy’icyizere Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda; akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Icyo cyerekezo kidusaba guhora dutekeza ku nshingano  z’inzego zacu z’umutekano; tuzirikana ko batari abarinzi b’amahoro n’ubusugire gusa; ahubwo ari na bo musingi  w’iterambere, umusemburo w’impinduka nziza Igihugu cyacu kigenda kigeraho."

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagize ati:" Urugamba rw’amasasu rwararangiye, ariko urugamba rwo kubaka Igihugu hagamijwe gushyira umuturage ku isonga rurakomeje, tukaba tubikesha ubuyobozi bwiza. Ni muri uru rwego umusaruro uva mu mbaraga n’amaboko by’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage ari amahitamo atubereye."

Yagaragaje ko inzu esheshatu zubakiwe imiryango itishoboye itagiraga aho kuba yari ibayeho mu buzima bubi kuko bari baratijwe aho baba n'abaturanyi babo; abandi bakaba barakodesherezwaga n'Akarere. Ubu bagaruririwe ubuzima bagiye gukora biteze imbere kuko babonye iby’ibanze bibafsaha kubaho; avuga ko ubu bagaruriwe ubuzima kuko bagiye gukora bakiteza imbere kuko babonye iby’ibanze bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Akarere yongeyeho ko Ikigo cy’Inshuke cya Nyamicucu cyubatswe mu Murenge wa Butaro kizafasha abana bato gutangira uburezi hakiri kare mu buryo bunoze; agaragaza ko abo bana bakoreshaga inzu y'umuturage  bari baratijwe, aho bakoreraga  hakaba hari hato kandi hafunganye; akaba yizera ko bagiye guhabwa amasomo neza kandi bisanzuye; bikazabafasha kwaguka mu bumenyi bagiye guhererwa muri ibi byumba by’amashuri byiza byatashwe.

Yagize ati:"Ubwato bwatanzwe ku baturage batuye mu Kirwa cya Birwa, mu Murenge wa Kinoni buzabafasha gukora ingendo bisanzuye, koroshya ingendo mu Kiyaga cya Burera no guteza imbere ubuhahirane, kugera ku kigo nderabuzima, gufasha abana kugera ku ishuri. Ni igikorwa gihebuje kuko ubwato bakoreshaga bwari bushaje cyane butabaha umutekano."

Yagize na none ati:"Turabizeza ko ubu bufatanye buzakomeza gukura, bukarushaho gukemura ibibazo byugarije abaturage bacu, kandi bugatuma urugamba rwo kwibohora rudakomeza kuba amateka, ahubwo ruba igikorwa kirambye cyo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Turashimira Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda waduhaye icyerekezo kizima, Abanyarwanda tukaba dufite icyizere cyo kubaho neza uyu munsi n’ejo hazaza."

Yashimye Ingabo z’Ibihungu bigize EAC ku bufatanye bwabo mu bikorwa byatashwe uyu munsi n’ubufatanye bw’abaturage n’Inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano; avuga ko ubwo bufatanye ari inkingi ikomeye mu gukumira ibyaha, kurwanya ihohoterwa, ubujura, ibiyobyabwenge, ibikorwa bihungabanya ituze rusange. 

Back