KUGWINGIRA K’UMWANA BIGIRA INGARUKA KU HAZAZA HE, AH’UMURYANGO WE N’IGIHUGU MURI RUSANGE: UMUYOBOZI W’AKARERE AGANIRA N’ABATURAGE MU MURENGE WA RURASABUYE
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage mu Murenge wa Rusarabuye aho yatangirije igikorwa cyo gukurikirana abana bafite ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira ihutiyeho n'ibiro bike ugereranyije n'imyaka bafite yagaragaje ko kugwingira k’umwana bigira ingaruka ku hazaza he, ah’umuryango we ndetse n’Igihugu muri rusange.
Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda ihuriweho n'Akarere n'Abafatanyabikorwa yo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato (Professional Umuganda Program). Muri iyi gahunda, abana umunane kugera ku 10 bazajya bahurizwa hamwe kuri site imwe bapimwe imikurire, bagaburirwe indyo yuzuye; bahabwe n'ibindi bituma bava mu mirire mibi.
Yababwiye ati:"Umwana yitabwaho guhera nyina akimusama. Umwana wagwingiye ntiyavamo Umuyobozi mwiza, ntiyavamo Umusirikare cyangwa Umupolisi mwiza, ntiyatsinda neza mu ishuri, ntiyavamo Umupilote mwiza kubera ko ubwenge bwe buba nyine bwaradindiye."
Yagize kandi ati:"Kurinda umwana imirire mibi n’igwingira no kuvura umwana wagize icyo kibazo agakira bizatuma tugira abaturage bafite ubushobozi bw’umubiri n’ubwenge; bashoboye gukora bakiteza imbere, bagateza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange. Dufatanye, turinde abana imirire mibi; kandi igihe hagize umwana ugira icyo kibazo; akurikiranwe kugeza akize."
Umuyobozi w’Akarere yabwiye abatuye uwo Murenge ko ingo zirimo amakimbirane , gusesagura umutungo w’umuryango, ihohorera ririmo iribera mu miryango, irikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina, kutubahiriza uburenganzira bw’Umwana, ubusinzi, kwishora mu biyobyabwenge, isuku nkeya no kugaburira abana indyo ituzuye itaburamo abana bagwingiye.
Yabasabye kandi kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu minsi igihumbi; abatwite bakipimisha inda inshuro umunani, bagafata ibinini byongera amaraso ku batwite, bakabyarira kwa muganga, bagakingiza abana inkingo zose esheshatu, bakonsa abana kugera ku mezi atandatu nta kindi bavangiwe; nyuma yaho bakabaha inyunganirabere y’indyo yuzuye; bagashyira mu bikorwa n’andi mabwiriza n’ingamba bigamije gukumira no kurwanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira by’abana bato.