KWIBOHORA29: ABATURAGE BASHIMYE UBUYOBOZI BWIZA BW'IGIHUGU KU ITERAMBERE BAMAZE KUGEZWAHO
Abaturage b’Akarere ka Burera bashimye Ubuyobozi Bukuru bw’u Rwanda ku iterambere bamaze kugeraho kubera ibikorwa by’iterambere bagejejweho birimo ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi meza, Amashuri meza, Ibitaro, Amavuriro, Imihanda n’ Amashanyarazi; bakaba bavuga ko iri terambere barikesha ubuyozi bwiza bushyira imbere guteza imbere imibereho y’Umuturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Ibi babitangaje uyu munsi tariki 04/07/2023 ubwo; kimwe n’ahandi mu Gihugu; mu Karere ka Burera hizihizwaga Umunsi Mukuru wo kwibohora ;wizihijwe ku nshuro ya 29 ku nsanganyamatsiko igira iti:" Kwibohora,Isoko yo kwigira."
Ku rwego rw'Akarere;ibirori byo kwizihiza uyu munsi Mukuru byabereye mu Kagari ka Bungwe, Umurenge wa Bungwe; aho Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal, Perezidante w'Inama Njyanama y'Akarere, Dr NYIRAMANA Christine, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col Tom MUGABO, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Aphrodis NKUNDINEZA n'abandi Bayobozi mu Karere bifatanyije n'Abaturage b'uyu Murenge kwizihiza ibirori by'uyu munsi Mukuru ; banataha ku mugaragaro Ibiro bishya by'Akagari ka Bungwe byubatswe n'Abaturage binyuze mu muganda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste yifatanyije n'Abaturage mu Murenge wa Rugarama kwizihiza uyu munsi Mukuru mu birori byabereye mu Kagari ka Rurembo; naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Theophile yifatanyije n'Abaturage mu Murenge wa Ruhunde mu birori byo kwizihiza uyu munsi Mukuru byabereye mu Kagari ka Gaseke.
Mu kwizihiza uyu munsi Mukuru; mu Karere ka Burera hatashwe ibikorwa bitandukanye birimo Ibiro by’Akagari ka Bungwe, Isoko ry'amatungo magufi rya Gatebe, Umuyoboro w’amazi Nkururo-Nyamicucu, Ikiraro cya Karingorera, Inzu 23 zubakiwe imiryango itishoboye , Ivuriro ry'ibanze rya Gaseke, Ibyumba by’amashuri umunane , Ibiraro bibiri byo mu kirere, Amavomo makumyabiri, Ibikoni bitatu ku Bigo by'Amashuri, Ikigo Mbonezamikurire y’Abana bato, Ibiro by’Imidugudu bibiri n’Ibikoni bibiri by’Imidugudu.

Mu ijambo rye; Binyavanga Boniface, ufite imyaka 78 y’amavuko yagize ati:"N’ubwo nkuze; umubiri wanjye nturakanyarara; nkaba mbikesha kuba nywa amata y’Inka nahawe muri gahunda nziza ya Gir’Inka Munyarwanda y’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME. Imana izamumpembere ku bw’iterambere akomeje kugeza ku Baturage n’Igihugu muri rusange."
Janja Potien w’imyaka 69 yagize ati: "Aba baturage mubona basa neza si ukubera bisize gusa; ahubwo ni uko banywa amata y’Inka bahawe muri gahunda ya Leta ya Gir’Inka Munyarwanda. Turashima Umukuru w’Igihugu ku bikorwa by’iterambere amaze kugeza ku Baturage n’Igihugu muri rusange. Turashima kandi izari Ingabo za RPF-Inkotanyi zari ziyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAMAE zabohoye u Rwanda; zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka wa 1994. Abakiri bato ndabasaba kurangwa n’indangagaciro zaziranze zirimo Ubutwari no gukunda Igihugu n’abagituye."
Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yagejeje ku Baturage b’Umurenge wa Bungwe bitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi Mukuru byabereye mu Kagari ka Bungwe yabasobanuriye icyo kwibohora bivuze ku Banyarwanda n'ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu kwibohora mu byiciro bitandukanye mu mibereho yabo.
Yabasabye gukomeza gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda; kwihesha agaciro, gufatanya n’Abayobozi mu bikorwa bigamije iterambere ryabo n’Igihugu; kubungabunga no kubumbatira umutekano, gukorera ku ntego no gukomeza kugira uruhare mu bibakorerwa.
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo hasigasirwe ibyagezweho no gukomeza gutera intambwe mu mibereho myiza. Bahawe kandi umwanya; batanga ibitekerezo ku ruhare rwabo mu gusigasira ibyagezweho no gutera indi ntambwe biteza imbere; bashishikarizwa gukomeza kurangwa n'umuco wo kwishakamo ibisubizo no guhanga ibishya. Habayeho kandi gusabana binyuze mu mbyino.
