KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE MU KARERE KA BURERA: ABAGORE BASABWE GUHARANIRA GUHESHA AGACIRO UWAKABAHAYE

Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Werurwe uyu mwaka, mu Mirenge igize Akarere ka Burera hizihijwe umunsi Mpuzamahanga w’umugore; wizihijwe ku rwego rw’Igihugu kuwa tariki 08 Werurwe uyu mwaka ku insanganyamatsiko igira iti:"Imyaka 30: Umugore mu iterambere."

Ku rwego rw’Akarere, uyu munsi Mpuzamahanga wizihirijwe mu Murenge wa Bungwe aho Umuyobozi w’Akarere, MUKAMANA Soline, Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere, NYIRAMANA Christine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MWANANGU Theophile n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru bifatanyije n’abaturage kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga byabereye mu Murenge wa Bungwe byitabiriwe kandi n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere, UWAMWIZA Catherine, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, Abafatanyabikorwa b’Akarere bafashije Akarere gutegura uyu munsi barimo PRO-FEMMES TWESE HAMWE, GIKURIRO KURI BOSE, World Vision/Rwanda, Cartas/Byumba na Compassion International/Rwanda.

Mu byaranze ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye hirya no hino mu Karere ka Burera harimo ubuhamya bw’Abagore biteje imbere, imbyino n’imivugo ivuga ku miyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ibiganiro binyuranye byatanzwe ku ntambwe umugore yateye,aho ageze ndetse n'aho yifuza kugera no kuremera abatishoboye.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagize ati: "Abagore dukwiriye kuba ba Mutimawurugo, kuba ba Nyampinga, kuba abagore koko babereye u Rwanda; baharanira buri gihe guhesha agaciro uwakaduhaye; uwakaduhaye mvuga ni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame."

Umuyobozi w’Akarere yasabye kandi  abagore gukomeza kwigirira icyizere; bitabira ibikorwa by’iterambere mu mibereho myiza, mu bukungu, ndetse no mu miyoborere myiza; kuba aba mbere mu kurera abana neza, kubarinda ihohoterwa, kubagaburira indyo yuzuye, kandi ifite isuku , kwita ku muryango muri rusange no kwitabira gahunda za Leta.

Asoza ubu bukangurambaga, Umuyobozi w’Akarere, MUKAMANA Soline wari kumwe na Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, NYIRAMANA Christine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MWANANGU Theophile, Inzego z’Abagore guhera ku Intara y’Amajyaruguru n'Abafatanyabikorwa b’Akarere banyuranye yatangije ku mugaragaro Ikigo Mbonezamirire ku Kigo  Nderabuzima cya Bungwe, mu Murenge wa Bungwe.

Yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa akamaro k’iki Kigo mbonezamirire; asaba ababyeyi kukigana; abasobanurira ko mu byo kizabamarira harimo kuhakurikiranira abana bafite imirire mibi ndetse no kuhabonera inyigisho zatuma bakumira imirire mibi n’igwingira,guteza imbere isuku n’isukura; bakaba kandi bazahahererwa inyigisho ku buzima bw’Umwana n’Umubyeyi. Habayeho kandi kugaburira abana indyo yuzuye no dutangiza ikigega cyo gufasha icyo Kigo Mbonezamirire.

 

 

Back