MABUTI MUVARA: NDASHIMA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA WATUJE UMURYANGO WANJYE MU NZU NZIZA AHO TUTIKANGA ICYO ARI CYO CYOSE
Umuryango wa Mabuti Muvara wo mu Kagari ka Nyamicucu, mu Murenge wa Butaro ni umwe mu miryango 348 yo mu Karere ka Burera yasenyewe n’ibiza hakaba n’imiryango yari ituye ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Umuryango we uri mu miryango yamubakiwe inzu nziza, ubwiherero n’igikoni yubakiwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi binyuze mu mushinga Contingency Emergency Response Component (CERC).
Ubwo Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yashyikirizaga umuryango we inzu bubakiwe, mu byishimo byinshi, Mabuti yagize ati:"Ndashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wantuje aheza, wantuje mu nzu nini nziza ifite igikoni n'ubwiherero aho tutikanga icyo ari cyo cyose. Dusezereye kongera kuvirwa, ntituzongera kwicwa n’imbeho ya nijoro no guhora twikanga ko imvura nigwa inzu itugwaho. Tugiye kujya turyama nta kwikanga kubera tuzaba turyamye mu nzu imeze neza; idateje ikibazo icyo ari cyo cyose."
Yagize kandi ati:"Imiyoborere myiza ya Nyakuhabwa Perezida wa Repubilika, Paul Kagame ukunda abaturage, uharanira ko ubuzima bwabo butera imbere umunsi ku wundi, uharanira iterambere ry’u Rwanda muri rusange ni byo bituje umuryango wanjye utujwe aheza nk’aha. Mu by’ukuri, inzi nk’iyi ntitwashoboraga kuyiyubakira kubera ubushobozi buke. Umubyeyi w’Igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ati ntukabe mu nzu mbi, ndakubakira; none uyu munsi mpawe urufunguzo rw’inzu umuryango wanjye wubakiwe. Inyiturano y’umuryango wanjye kuri we ni ukumwifuriza kurama kugira ngo akomeze ageze ku Banyarwanda ibindi byiza byinshi."
Nyuma yo gushyikiriza Mabuti urufunguzo rw’inzu yubakiwe umuryango we, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabasabye kuyifaya neza, bakarangwa n’isuku; kandi bakitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza zirimo EjoHeza, gutanga Mituweli ku gihe, bakitabira umurimo, bakirinda gusibya abanyeshuri cyangwa kubakura mu ishuri; bakirinda amakimbirane, ihohotera aho riva rikagera, bakajya inama ku mikoreshereze y’umutungo w’umuryango, bababoneza urubyaro, kandi bakirinda ko abana babo bagira ikibazo cy’imirire mibi yabatera igwingira.
Yagize ati: "Umuturage ni we mutungo fatizo; kandi w’ibanze Igihugu kigira. Ni yo mpamvu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aharanira ko umuturage agira imibereho myiza; ature ahantu hameze neza hatuma akora ibimuteza imbere, binateza imbere Igihugu atekanye. Mumfashe kumushimira ku iterambere amaze kugeza ku baturage n’Igihugu muri rusange. Izi nzu twamurikiye imiryango 348 zikwiriye kubera abazubakiwe umusingi w’iterambere."
Yagize kandi ati:"Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira, iruhande rwa buri nzu twahubatse umurima w’imboga; hanaterwa ibiti nibura bitatu by’imbuto ziribwa, ku buryo mu minsi iri imbere bazaba babisarura bakabasha no kwihaza mu biribwa. Akarere n’abafatanyabikorwa tuzakomeza kubaba hafi mu kubashishikariza gufata neza ibi bikorwa, kugira ngo koko bazabibyaze umusaruro mu gihe kirambye nk’uko tunabifite mu nshingano gushyira umuturage ku isonga."
Yasabye abatuye Akarere ka Burera muri rusange gufata neza ibikorwa by’iterambere birimo amashanyarazi, amazi n’imihanda no kubibyaza inyungu z’uburyo bunyuranye, bakiteza imbere.
Inzu 348 iyi miryango itujwemo ziyongera ku zindi 32 zaherukaga kuzura mu cyiciro cyabanjirije iki, na zo zatujwemo indi miryango yari yarakuwe mu byayo n’ibiza; zose hamwe zikaba zaratwaye ingengo y’imari ingana na Miliyari 2 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Buri nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira igikoni hanze, ubwogero ubwiherero; kandi buri wese mu bubakiwe yahawe ibikoresho by’ibanze bigizwe n’ibiryamirwa nka matela, ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku mu rwego rwo kubafasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.