TWIRINDE, KANDI DUFATANYE KURWANYA MAGENDU KUKO IDINDIZA ITERAMBERE RY’UYIKORA N’IGIHUGU
Ingingo ya 87 y’Itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
Magendu idindiza iterambere ry’Igihugu kubera ko uwinjije ibicuruzwa mu Gihugu aba atabisoreye.Twibuke ko amafaranga ava mu misoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo n’ibikorwa by’iterambere binyuranye birimo imihanda, amashuri, ibitaro, amavuriro, imihanda no kugeza amashanyarazi n’amazi meza ku baturage. Umuntu rero ukora magendu aba adindiza iterambere ry’Igihugu n’abagituye. Tuyirinde; kandi dufatanye kuyirwanya.
Umuntu ukora magendu adindira mu iterambere kubera ko uyifatanwe arabanza agasorera iyo magendu; kandi agacibwa amande. Uwo muntu ntaba yungutse; aba ahombye. Hari n’ubwo abayifatanwe bafungwa; ibyo byose bikaba bigira ingaruka mbi ku miryango yabo kuko iyo bafunzwe cyangwa baciwe amande bikoma mu nkokora iterambere ryabo n’imiryango yabo.
Ubuhamya:
Nitwa Murekatete Julienne. Ndi umudamu wubatse, ufite umugabo n’abana babiri. Ntuye mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, Akarere ka Burera. Nakoze magendu imyaka itari munsi y’icumi nyikura muri Uganda aho naranguraga ibicuruzwa by’ubwoko bunyuranye, nkabyinjiza mu Rwanda rwihishwa ntanyuze ku Mupaka wa Cyanika, simbisoreye; nkaza ndi gukebera, nshunga ko inzego z’umutekano n’izindi nzego zitari aho nyura mbyinjiza mu Gihugu.
Ntabwo nanyuzwe, kuko byageza aho mfata abandi bantu mbagira abakozi banjye. Twagendaga dukebera; haba kugenda, ndetse no kugaruka. Icyo gikorwa nticyampiriye kubera ko mu ngaruka nahuye na zo harimo gukobitwa n’imbeho y’igicuku, gufatwa nkajyanwa muri Tranziti Senta (I