MAGENDU YARANKENESHE AHO KUNKIZA: UBUHAMYA BWA MUREKATETE JULIENNE KU BIHOMBO YATEWE NO GUKORA MAGENDU
Ubuhamya bwa Murekatete Julienne ku ngaruka mbi zo gukora magendu
Nitwa Murekatete Julienne. Ndi umudamu wubatse, ufite umugabo n’abana babiri. Ntuye mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, Akarere ka Burera. Nakoze magendu imyaka itari munsi y’icumi nyikura muri Uganda aho naranguraga ibicuruzwa by’ubwoko bunyuranye, nkabyinjiza mu Rwanda rwihishwa ntanyuze ku Mupaka wa Cyanika, simbisoreye; nkaza ndi gukebera, nshunga ko inzego z’umutekano n’izindi nzego zitari aho nyura mbyinjiza mu Gihugu.
Ntabwo nanyuzwe, kuko byageza aho mfata abandi bantu mbagira abakozi banjye. Twagendaga dukebera; haba kugenda, ndetse no kugaruka. Icyo gikorwa nticyampiriye kubera ko mu ngaruka nahuye na zo harimo gukobitwa n’imbeho y’igicuku, gufatwa nkajyanwa muri Tranziti Senta (Ikigo kigororerwamo by’igihe gito abafatiwe mu bikorwa binyuranye bitemewe n’amategeko) ku buryo nahajyanwe inshuro zitari munsi y’icumi naranze guhinduka.
Ndashima abayobozi mu Murenge wa Cyanika barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo n’abo ku rwego rw’Akarere banganirije; haba mu gihe nabaga ndi mu igororero; ndetse n’igihe nabaga ntagiye muri magendu. Naje gufata umwanya nitekerezaho, ntekereza ku nama ngirwa n’abayobozi banyuranye, nsubiza amaso inyuma, nsanga magendu yarankenesheje aho kunkiza dore ko akenshi inzego z’umutekano zarayinteshaga; amafaranga nashoye akaba arahiye
Kubera kwirundurira muri magendu byatumye abana banjye bava mu ishuri kubera kubura ububyeyi, amakimbirane yari yose n’umugabo wanjye bitewe n’ibihombo bitari munsi ya Miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda (8,000,000 Frw).
Nyuma yo kuganirizwa n’Abayobozi b’Inzego zinyuranye banyereka ingaruka zo gukora magendu, nafashe umwanya nitekerezaho, nsanga nta nyungu iri mu gukora magendu; ahubwo ko itera ibihonbo byinshi, mfata umwanzuro wo kuyireka; nshishikariza kandi abankoreraga kubireka; baranyemerera; barayireka; dutangira urugendo rwo gafatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Nyuma yo kureka gukora magendu, amafaranga make nari mfite nayashoye mu bucuruzi bw’inkwi; nyuma yaho nisunga Koperative Twiheshe Agaciro ikorera mu Murenge wa Cyanika ikora ibikorwa binyuranye birimo ubuhinzi bw’Ibirayi; nyijyamo, mfatanya n’abo nsanze, turakora, tukaba dukomeje urugendo rw’iterambere ku buryo mbona amafaranga yo kugira iby’ibanze bitunga umuryango. Ndashima Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda buteza imbere buri Munyarwanda.
Nyuma yo kureka gukora magendu, ubuzima bwarongeye buragaruka; abana bongeye kubona nyina, umugabo abona umugore we wari warabuze mu rugo; umubano wanjye n’umugabo wongeye kuba mwiza; ubu ndaryama nkicura, sinkikanga ngo inzego ziramfata ninjiza magendu mu Gihugu zinjyane muri Transiti Senta; muri make, ubu ndatekanye; kandi nkomeje gukora ibikorwa binyuranye bikurikije amategeko bimaze kungeza ku iterambere rinyuranye. Ubu meze neza; namwe murabibona ko ntameze nka cyera ngikora magendu aho nahoraga nsa nabi.
Ndagira inama abakora magendu ndetse n’abafite uwo mugambi kubireka kuko nta nyungu iri mu kuyikora. Magendu ikenesha uyikora, kandi idindiza iterambere ry’Igihugu. Tuyirinde; kandi dufatanye kuyirwanya.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abagatuye kwirinda magendu; bakagira kandi uruhare mu kuyirwanya, bagira inama abayikora kuyireka; bagatangira ku gihe amakuru yerekeye abayikora. Burabibutsa ko magendu itera ibihombo abayikora; kandi ko iri mu bidindiza iterambere ry’Igihugu.