MENYA IBIYOBYABWENGE N’IBINYOBWA BITEMEWE BIFATWA NK’IBIYOBYABWENGE MU RWANDA N’INGARUKA ZO KUBIKORESHA
Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose iyo kinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe bwo gutekereza, gufata ibyemezo, kikanahindura imikorere y’umubiri we harimo kugira akanyamuneza cyangwa ibyishimo bidafite aho bishingiye, gutinyuka cyangwa kugira akanyabugabo ko gukora ibyo utatinyuka uri muzima, kutumva ububabare bw’umubiri cyangwa bwo kumutima no kugira imbaraga zirenze izisanzwe.
Iteka rya Minisitiri Nº001/MOH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira Kokayine, Heroyine, Urumogi na Mugo mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye. Rishyira Mayirungi, Shisha,Rwiziringa n’Isigareti y’ikoranabuhanga mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bikomeye.
Iteka rya Minisitiri w’ubuzima nimero 20/35 ryo ku wa 09/06/2015 ryashyize ku rutonde rw’ibiyobyabwenge ibi bikurikira: Chief Waragi, Suzie Waragi, Muriture, Kole (kuyihumeka), Lisansi (kuyihumeka) ndetse n’indi nzoga ifite alukolo y’ubwoko bwa Methanol ingana na 0,5%. Igipimo cya alukolo inyobwa yo mu bwoko bwa Ethanol ni 45%. Iyo irenze icyo gipimo, icyo kinyobwa na cyo gifatwa nk’ikiyobyabwenge.
Uburyo ibiyobyabwenge bikoreshwa harimo kubitumura, kubinywa binyuze mu kanwa, kubyitera hakoreshejwe inshinge, kubihumeka cyangwa kubishoreza.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mi