IBIYOBYABWENGE BITERA ABABINYWA GUKORA IBYAHA KUBERA KO BABA BATAYE UBWENGE KANDI BIDINDIZA ITERAMBERE RY’UBYISHORAMO; TUBYIRINDE, KANDI DUFATANYE KUBIRWANYA: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’AKARERE KU BAGATUYE

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize hasojwe ubukangurambaga ku kwirinda n'ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabyenge, guteza imbere isuku n'isukura, gukumira amakimbirane no gufasha imiryango irimo amakimbirane kuyakemura bwakozwe mu Mirenge igize Akarere guhera tariki 12 z'ukwezi gushize.

Ubwo bukangurambaga bwateguwe n'Akarere ka Burera ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa Compassion International Rwanda mu Karere ka Burera.

Iki gikorwa cy'ubukangurambaga cyasojwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mwanangu Théophile n'Umuyobozi wungirije wa Compassion International Rwanda, Muligo Eugene.

Hari kandi Umuhuzabikorwa wa Compassion International Rwanda mu Karere ka Burera, Gakuba Emmanuel, abari bahagarariye inzego zinyuranye n'Abayobozi b'Amadini n'Amatorero mu Karere.

Asoza ubwo bukangurambaga, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko Ikiyobyabwenge ari ikintu cyose iyo cyinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe mu bijyanye no gutekereza, gufata icyemezo, ndetse kikanahindura imikorere y’umubiri we bikangiza ubuzima bwe.

Yagize ati:"Abanywa Kanyanga, Urumogi n’ibindi biyobyabwenge binyuranye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera ry’ubwoko bunyuranye. Gukora ibyo byaha ndetse n’ibindi babiterwa n’uko biba byabayobeje ubwenge; bagakora ibyo batatekerejeho."

Yongeyeho ati:Ibiyobyabwenge bitera kandi ababinywa indwara zinyuranye; kandi bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe biramenywa; ibindi bigatwikwa; hakaba n’ubwo ababitunda bahura n’inzego z’umutekano cyangwa inzego z’ibanze bakabikubita hasi bakiruka, amafaranga babiguze akaba apfuye ubusa."

Yagize kandi ati:"Kurwanya ibikorwa byo gutunda, gukwirakwiza, kunywa, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge bikwiye kuba ibya buri wese kubera ko ingaruka zabyo zigera no kubatabikora. Abibwira ko kuba abishora mu biyobyabwenge nta sano bafitanye; cyangwa atari inshuti zabo nta cyo bibatwaye baba bibeshya kubera ko ababinyoye nibatabakorera urugomo, bazabiba, cyangwa bagire abo bafata ku ngufu; cyangwa basambanye abana babo. Dufatanye kubirwanya dutangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora."

Mu bifatwa nk’Ibiyobyabwenge mu Rwanda harimo Kokayine, Heroyine, Urumogi, Mugo, Mayirungi, Shisha, Rwiziringa na Kanyanga.

Umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwishora mu biyobyabwenge arafungwa; kandi agacibwa amande. Ibyo, hamwe n’ibindi bitera igihombo umuntu ubyishoramo; bikadindiza iterambere rye, iry’umuryango we, ndetse bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu.

Na none kandi; umuntu ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.

Igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuntu wese urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuyobozi w'Akarere yashimye Ubuyobozi bwa Compassion International Rwanda n'Ubuyobozi bw'Amadini n'Amatorero mu Karere n'abandi bagize uruhare muri ubu bukanurambaga n'ibindi uyu mufatanyabikorwa akora mu Karere ka Burera n'ibyo agiramo uruhare biteza imbere imibereho y'abaturage.

Yakanguriye kandi abitabiriye icyo gikorwa kugira isuku umuco, kuzohereza abana bose bageze igihe cyo kwiga n'abasanzwe biga ku ishuri; bakirinda kuribakuramo cyangwa kuribasibya; gutanga Mituweli, kwizigamira muri EjoHeza;bakitabira n'izindi gahunda zigamije imibereho myiza n'iterambere muri rusange.

Back