MENYA UKO WAKWIRINDA GUKUBITWA N’INKUBA

INKUBA NI IKI?

Ni amashanyarazi avuka mu kirere cyangwa se hagati y’ikirere n’isi biturutse ku inyuranamo ry’ibicu; cyane cyane mu gihe cy’imvura, aho akenshi muri iryo nyuranamo biteza guhura kw’ibimenyetso bitandukanye by’amashanyarazi kuramo na teranya bikabyara ikibatsi kinini cy’amashanyarazi ari cyo cyitwa umurabyo ndetse bigatanga n’urusaku. Kubera ubwinshi bw’ayo mashanyarazi, yangiza umuntu cyangwa ikintu ahuye na cyo mu nzira yayo hagati y’isi, ikirere n’umwuka, ari byo byitwa gukubitwa n’inkuba.

Uburyo rusange bwo kuyirinda

Mu bihe by’imvura; cyane cyane umuhindo n’itumba: Ugama mu nzu mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’Inkuba, irinde kugama munsi y’ibiti, iminara y’itumanaho, amapironi atwara amashanyarazi n’ibindi, hagarika gukoresha telefoni n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi, mu nyubako idafite uburyo bwo kurinda inkuba bwagenewe imiyoboro y’amashanyarazi ndetse n’itumanaho.

Irinde kwitwikira imitaka ifite utwuma hejuru cyangwa se gufata mu ntoki ibyuma ibyo ari byo byose, irinde kureka amazi cyagwa gukora indi mirimo hanze;cyane cyane ifite aho ihurira n’amazi mu gihe imvura igwa nko kumesa,kuroba,koga mu biyaga cyangwa se pisine, irinde kwegera hafi y’iminara y’itumanaho,amapironi atwara amashanyarazi cyangwa hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma

Shyira imirindankuba ku nyubako. Mu gihe irimo amashanyarazi hashyirwamo kandi n’uburyo bwo kurinda ibikoresho bicomekwa ku mashanyarazi ndetse n’ibikoresho by’itumanaho, irinde kwegera cyangwa kwegamira inzugi n’amadirishya; cyane cyane ibikoze mu byuma.

Va ku binyamitende (igare cyangwa ipikipiki), wihutire kujya kugama mu nzu. Mu gihe uri mu modoka, genzura ko ibirahuri byose bifunze, irinde kwegera aho umurindankuba umanukira ugana mu butaka. Hagarara nibura muri metero eshatu y’aho umanukira ugana mu butaka.

Ibikwiriye kubahirizwa ahahurira abantu benshi

Kwirinda amateraniro mu nyubako zidafite imirindankuba, ababikora baba bateza ababagana ibyago byo gukubitwa n’Inkuba, guhagarika imikino cyangwa se imyidagaduro mu gihe imvura igwa; kandi aho bikorerwa hakaba hadafite imirindankuba; abantu bakihutira kugama.

Gukangurira abanyeshuri kudakinira hanze mu gihe imvura igwa; kandi no mu ishuri bakirinda kwegera amadirishya n’inzugi; cyane cyane ibikoze mu byuma, gushyira imirindankuba ku nsengro n’amashuri aho itari, ku masoko rusange n’ubwo yaba atubakiye no ku bibuga by’imikino n’indi myidagaduro itandukanye.

Ni iki wakora mu gihe uwo muri kumwe akubiswe n’inkuba?

Nta muziro uba ku muntu wakoze ku kintu cyangwa umuntu wakubiswe n’Inkuba. Bityo mu gihe uwo muri kumwe agize ibyago byo gukubitwa n’inkuba:

Tanga ubutabazi bw’ibanze ukurikije ubumenyi bw’ibanze ufite muri byo, tabariza ku gihe inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima zikwegereye, ihutire kugeza uwakomeretse cyangwa uwahungabanye ku ivuriro rikwegereye

Ibindi ku byerekeye uko wakwirinda gukubitwa n'Inkuba kanda iyi link : https://minema.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=96586&token=f0dba3c9493baf24efde095edc6b0b924355b5e9

Back