MENYA UKO WAKWIRINDA IBIZA
Hari ubwo ibiza biteza impfu, bikomeretsa cyangwa bigahungabanya abantu n’ibindi binyabuzima, bisenya cyangwa bikangiriza ibintu binyuranye.
N’ubwo ibiza ari amakuba agwirira abaturage; wubahirije amabwiriza akurikira wabikumira; cyangwa ukagira uruhare mu kubikumira no kugabanya ingaruka ziterwa na byo:
Kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa bizegereye, gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe no kurinda inzu gucengerwamo n’amazi (kuzihoma, gushyiraho fondasiyo, kurinda ko amazi yinjira mu nkuta).
Kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose no muri za ruhurura kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo, gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo, gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda, gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi no guteraho ibyatsi nk’urubingo, kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi
Ibindi bikwiriye kubahirizwa: Kwimuka mu bishanga no mu nkengero z’imigezi n’ibiyaga bishobora kwibasirwa n’imyuzure, gufata ubwishingizi bw’ubuhinzi, gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.
Ibiza ni amakuba agwirira abaturage bari mu gice gito cyangwa kinini cy’Igihugu, bigateza impfu, gukomereka cyangwa guhungabana kw’abantu, ukw’imitungo, ibidukikije; kandi abo baturage bakaba badashobora kuyikuramo hifashishijwe ubushobozi bwabo bonyine.