MINISITIRI BAYISENGE YASHIMYE ABANYAMURYANGO BA URI NYAMPINGA KU NTAMBWE BAMAZE GUTERA
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 27 Mata 2023; Minisitiri wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ( MIGEPROF) Prof. Bayisenge Jeanette yasuye Abanyamuryango b'Itsinda "URI NYAMPINGA" rigizwe n'Abangavu babyariye iwabo bakora amavuta yo kwisiga n'Amasabune; bakaba bakorera mu Gakiriro ka Rugarama, Umurenge wa Rugarama.
Mu kiganiro Minisitiri Prof. Bayisenge yagiranye n’aba Bangavu; yabashimiye ku bw’intambwe bamaze gutera; abasaba guharanira kurushaho kunoza ibyo bakora; kandi bakirinda imyitwarire yabagusha mu bishuko byakoma mu nkokora imigambi y'iterambere bafite.
Ubwo Minisitiri Prof. Bayisenge yageraga mu Karere ka Burera yakiriwe; anahabwa ikaze n’Umuyobozi wako, Madame UWANYIRIGIRA Marie Chantal; wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Theophile, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col Tom MUGABO, Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Lt Col Sam MWESIGYE, uhagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere n'Abahagarariye izindi Nzego mu Karere.
Mu butumwa yahaye aba Bangavu; Minisitiri Prof. Bayisenge yababwiye ati:"Ndabashimira kuba mwaranze guheranwa n’agahinda k’ibyababayeho; mukishakano ibisubizo mugamije kugira ngo mugire imibereho myiza n’ahazaza heza. Muharanire kunoza ibyo mukora; kandi mukomeze mubyaze umusaruro ubumenyi mwungutse; munamenyekanishe ibyo mukora."
Babiri muri aba Bangavu; bavuze mu izina ry’iri Tsinda; basobanuriye Minisitiri Prof. Bayisenge uko bakora amasabune n’Amavuta yo kwisiga n’imigambi y’iterambere bafite.
Mu buhamya bwe; umwe muri aba Bangavu witwa Uwimpaye Yvonne yagize ati :"Natwaye inda mfite imyaka cumi n’irindwi. Hari mu mwaka wa 2015. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye. Mu ncamake; Umuhungu yambwiye ko ankunda; ndabyemera; sinamenya ko anshuka; cyangwa ko hari ikindi anshakaho. Rimwe arambwira ati; ko abandi bakobwa bambara neza; uwakugurira ibintu bigezweho; ndavuga nti; niba koko unkunda; nta kibazo."
Yakomeje asobanura ibyamubayeho agira ati: "Rimwe uwo muhungu nari nizeye yansabye ko duhurira ahantu akangurira Fanta; ndabyemera. Nkihagera; yahise ankingirana; aransambanya. Narwanye na we ngira ngo mucike; andusha imbaraga; amaze kunsambanya, arambwira ngo nimbivuga azanyica. Iryo terabwoba ryanteye kutagira uwo mbihingukiriza. Maze kumenya ko yanteye inda; numvise nihebye; nigira inama yo guhungira kwa mukuru wanjye uba i Kigali.
Uwimpaye yavuze ko amaze kubyara yagarutse iwabo; ariko Ababyeyi be n’Abavandimwe be baramutoteza ku buryo bukomeye.
Yagize ati:" Réseau des Femmes ni yo yangaruriye icyizere cy’ubuzima biturutse ku bufasha yahaye Abanyamuryango b’Itsinda ryacu rya "URI NYAMPINGA". Iterambere tumaze kugeraho kubera amasabune n’amavuta dukora turikesha ubufasha burimo ubwo twahawe na Réseau des Femmes n’Akarere kacu."
Uwimpaye yashimye by’umwihariko Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu ku gaciro gahabwa Umukobwa n’Umugore; yizeza Minisitiri Prof. Bayisenge n’Ubuyobozi bw’Akarere ko Abanyamuryango ba URI NYAMPINGA bazakomeza guharanira kunoza no guteza imbere ibyo kora; kandi bazakomeza gusangiza abandi ubumenyi bafite mu bijyanye no gukora Amasabune n’Amavuta yo kwisiga.
Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye kandi undi mushinga w’iri Tsinda "URI NYAMPINGA" wo guhinga Ibihumyo