MINISITIRI MBABAZI YASABYE URUBYIRUKO RWA BURERA KUBYAZA UMUSARURO AMAHIRWE Y’ITERAMBERE AGARAGARA MU GIHUGU
Minisitiri wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Rose Mary Mbabazi yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Burera kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere agaragara aho batuye; ndetse n’ahandi mu gihugu kugira ngo biteze imbere; banagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa gatatu tariki 18 z’uku Kwezi mu kiganiro yagiranye n’Urubyiruko rusaga Magana atanu (500) ruhagarariye urundi mu Karere yabereye mu Kagari ka Gisovu, Umurenge wa Cyanika.



Mu kiganiro Minisitiri Mbabazi yagiranye n’uru rubyiruko yagize ati:"Mufite amahirwe yo gutera imbere kubera ko mufite Igihugu cyiza. Aha ndashaka kuvuga Igihugu gifite imiyoborere myiza n’Ubuyobozi bwiza; Ubuyobozi buharanira iterambere ry’icyiciro byose by’Abaturage. Amahirwe y’iterambere agaragara aho mutuye; ndetse n’ahandi mu Gihugu muyabyaze umusaruro; mwiteze imbere, muteze imbere imiryago yanyu; munagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu."
Yagize kandi ati:"Ibyo mukora byose; muzirikane ko igishoro cya mbere Umuntu agira ari Ubuzima bwiza; ubuzima buzira umuze. Murasabwa rero kwirinda Ibiyobyabwenge b’ubwoko bwose n’ikindi cyose cyashyira ubuzima bwanyu mu kaga; kigakoma mu nkokora imigambi yanyu y’iterambere."
Minisitiri Mbabazi akigera mu Karere; yakiriwe (ku Biro byako) n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, NSHIMYIMANA Jean Baptiste; ari hamwe n'abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Bwana KARAKE Ferdinand; wari uhagarariye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, UWAMWIZA Catherine.

Nyuma y’ijambo ry’ikaze; Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragarije Minisitiri Mbabazi ishusho rusange y'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere Urubyiruko mu Karere ka Burera.
Avuye ku Biro by’Akarere; Minisitiri Mbabazi yasuye imwe mu mishinga y'Urubyiruko ibarizwa hirya no hino mu Karere. Ku ikubitiro yasuye Uruganda rukora ifu y'Ibigori rwitwa SAGA BLESSING Ltd rwa KAYITESI Clarisse rukorera mu Murenge wa Gahunga. Ahavuye yasuye icyumba Mpahabwenge (Tele Santere) kitwa Burera Youth Community gikorera ku Biro by'Umurenge wa Rugarama gitanga serivisi zijyanye n’Ubukerarugendo bushingiye ku Mateka na serivisi z’Ikiranabuhang. Nyuma yaho; yasuye Umushinga SANIT WING wa NSHIMYIMANA Alexandre ukora Amavuta yo kwisiga ndetse n'ayo gutekesha; akaba ayakorera mu Murenge wa Rugarama yifashishije Avoka n'ibindi bitandukanye.




Minisitiri Mbabazi yashimye ba nyiri iyi mishanga kuba batanga akazi ku byiciro bitandukanye; kuba batanga ubumenyi mu bijyanye n’ibyo bakora; no kuba bagira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturiye ibice imishinga yabo ikoreramo; abasaba kunoza ibyo bakora no kugira uruhare mu gushishikariza urundi rubyiruko kwihangira imirimo; babasangiza ubunararibonye bwabo.