MINISITIRI W’INTEBE YAKANGURIYE ABAHINZI BO MU KARERE KA BURERA KWITABIRA GAHUNDA ZA LETA ZIRIMO NKUNGANIRE

Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Gashyantare, ubwo yatangirizaga igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Burera kuri site y’ubuhinzi ya Rutuku ifite ubuso bungana na hegitari 16, mu Kagari ka Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye aho yifatanyije n’abaturage gutera ibirayi, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yakanguriye abahinzi bo muri aka Karere kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange zirimo iya Nkunganire.

Yabasobanuriye iyi gahunda agira ati:"Leta yishyurira umuhinzi 40% y’ikiguzi cy’ifumbire, imbuto y’Ingano n’Ibigori n’ubwishingizi bw’Ibihingwa n’Amatungo, 60% y’ikiguzi cyabyo akayiyishyurira. Ibi; kimwe n’ibindi, Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yabikoze kugira ngo mubone umusaruro mwishi; kandi mwiza; bityo mutere imbere, munateze imbere Igihugu." 

Yasabye abatuye aka Karere kwirinda amakimbirane kubera ko ari mu bitera imicungire mibi y’umutungo w’umuryango; agaragaza ko mu muryango urimo amakimbirane nta kujya inama ku mikoreshereze y’umutungo bibaho; ahubwo ko usesagurwa; ndetse ko rimwe na rimwe abagize umuryango bawupfa; ibyo bikadindiza iterambere ry’umuryango.

Minisitiri w'Intebe yasabye kandi abatuye Akarere ka Burera kwitabira izindi gahunda za Leta zirimo gufata ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo, kugana ibigo by’imari, kwizigamira muri  Ejo Heza, gutangira ku gihe Mituweli , kugira isuku umuco, gusigasira umutekano, kurwanya imirire mibi n'igwingira, ibiyobyabwenge n'amakimbirane.

Avuga ku mutekano, Minisitiri w'Intebe yagize ati:" Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; kandi Umukuru w’Igihugu yarawuduhaye. Icyo abasaba ni ukuwusigasira; mukirinda, kandi mukarwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Ikindi abasaba ni ukwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere harimo kwitabira umurimo, kunoza no guhanga ibishya bijyanye n’ibyo mukora ; bityo twiteze imbere, tunateze imbere Igihugu cyacu."

Gutangiza igihembwe cy'ihinga byitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Patrice Mugenzi , Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ushinzwe imirimo y'Inama y'Abaminisitiri , Ines Mpambara, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solange Kayisire n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette. 

Hari kandi Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abagize Inama y'umutekano itaguye y'iyi Ntara, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, abagize Inama Njyanama y'Akarere n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere. 

Ndacyayisenga Théobald yagaragaje uko yiteje imbere abikesha gahunda ya Nkunganire agira ati:" Natangiriye ubuhinzi bw’ibirayi kuri Are 25. Nasaruragaho toni z’ibirayi ziri hagati y’ebyiri n’eshatu. Nyuma ninjiye muri gahunda ya Nkunganire; byamfashije kongera ubuso mpingaho, ku buryo ubu ngeze ku musaruro wa toni umunani. Byamfashije kandi kubaka inzu ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 18 ntuyemo ubu. Ndihira abana banjye batandatu amashuri, ndetse ntanga akazi ku bankorera mu mirima ; kandi noroye inka 8."

Yagize kandi ati:" Navuga ko ubuhinzi bwitaweho hari intambwe ndende bwageza kuri benshi ari na byo nkomeza gukangurira bagenzi banjye bari hirya no hino. Ndashimira Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame kubera ko iterambere ngezeho ari we ndikesha binyuze muri gahunda ya Nkunganire n’izindi gahunda zigamije guteza imbere umuturage."

Nyuma yo gutangiza Igihembwe cy'ihinga, Minisitiri w'Intebe yasuye Ishuri ry'Imyuga, Tekiniki n'ubumenyingiro rya Cyanika riri mu Murenge wa Cyanika n'uruganda rwa NOGUCHI HOLDINGS Ltd rukora imyenda; rukorera mu Murenge wa Rugarama, rukoresha abagera kuri 400 biganjemo urubyiruko.

Back