MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YITABIRIYE SIPORO RUSANGE MU KARERE KA BURERA

Kuri iki Cyumweru, mu Mirenge igize Akarere hakozwe siporo rusange yitabiriwe n'abaturage barimo abato n'abakuru n'Abayobozi b'Inzego zinyuranye. 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yitabiriye iyi siporo mu Murenge wa Rusarabuye aho yakanguriye abayitabiriye gukomeza kujya bakora siporo; bakanayikundisha abandi, bikajyana no kurangwa n'isuku ku mubiri n'aho bari hose. 

Yabwiye abitabiriye siporo ati: "U Rwanda ni Igihugu kizwiho kurangwa n'isuku hose; kandi iyo bavuze Igihugu, baba bavuga abaturage (mwebwe). Buri wese akwiriye kugira isuku umuco; kandi agakebura abatayifite, bityo tugire ubuzima buzira umuze, dukore twiteze imbere , tunateze imbere Igihugu."

Siporo yo mu Murenge wa Rusarabuye yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Vincent Kabera n'abaturage. 

Bamwe mu bitabiriye siporo bisuzumishije indwara zitandura kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo bwifashe. Biyemeje gukora siporo mu buryo buhoraho mu rwego rwo gukumira no kurwanya izo ndwara

Back