MINISITIRI W’UBUZIMA YATASHYE KU MUGARAGARO INYUBAKO NSHYA Z’IBITARO BYA BUTARO
Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ukwakira 2023; Minisitiri w'Ubuzima, Hon. Dr Sabin NSANZIMANA yatashye ku mugaragaro inyubako nshya z’Ibitaro bya Butaro biri ku rwego rwa II rw'Ibitaro bya Kaminuza; biri mu Murenge wa Butaro; hakaba hatashwe icyiciro cya mbere cy’inyubako ziteganyijwe kubakwa.
Uyu muhango witabiriwe n'Abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, NSHIMYIMANA Jean Baptiste, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Dr NYIRAMANA Christine, Umuyobozi w’ibi bitaro, Lt Col. Dr Emmanuel KAYITARE n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Umushinga wo kwagura inyubako z’ibi Bitaro watangiye umwaka ushize. Kwaguka kwabyo bigiye gutuma ibitanda biva ku 150 bigere kuri 256; iri terambere rikaba rizatuma birushaho kuba igicumbi cy’ubumenyi mu bijyanye n’Ubuvuzi; binarusheho gutanga serivisi nziza; hakaba kandi hari serivisi nshya zigiye gutangira kuhatangirwa harimo izizatangwa hifashishijwe imashini ya C-T Scan ikoreshwa mu gupima Kanseri, kumenya urwego igezeho no gukurikirana uko ivurwa .
Umuyobozi w’ibi bitaro, Lt Col. Dr E. KAYITARE yagize ati:"Hari abarwayi; cyane cyane abafite bimwe mu bibazo byerekeranye n’uburwayi bwa Kanseri tutabashaga guha serivisi zose bakeneye tukabohereza ku bindi bitaro bitewe n’uko serivisi babaga bashaka ntazo twari dufite. Icyo kibazo kirakemutse. Umurwayi utuganye azajya avurwa kugera akize. "

Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice yashimye inzego, abafatanyabikorwa n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare mu bikorwa byo kwagura inyubako z’Ibitaro bya Butaro; agaragaza ko kuba icyiciro cya mbere cy’inyubako ziteganyijwe kubakwa kuri ibi bitaro mu rwego rwo kubyagura gitashwe ari intera ikomeye itewe mu rwego rw’ubuzima n’iterambere muri rusange.
Yagize ati:"Kwaguka kw’inyubako z’ibi bitaro bivuga kubyongerera ubushobozi mu gutanga serivisi nziza no gutanga ubumenyi ku biga ibijyanye n’ubuvuzi. Ikindi kandi; abatari bake bazahabona akazi; biteze imbere. Imiyoborere myiza y’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ni ryo shingiro ry’iterambere Igihugu kimaze kugeraho; mumfashe tumushime."
Mu ijambo rye; Hon. Dr Sabin NSANZIMANA yabwiye abitabiriye umuhango ko kwagura inyubako z’Ibitaro; harimo n’ibya Butaro no kongera serivisi zihatangirwa bigamije kurushaho guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no kurushaho gutanga serivisi nziza muri uru rwego; kandi ko; ibi; hamwe n’ibindi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage n’abaturarwanda n’iterambere muri rusange.
Yagize ati:"Iri terambere turikesha gahunda nziza, politiki nziza n’imiyoborere myiza by’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME. Ndasaba abari hano kumfasha kumushimira ku iterambere akomeje kugeza ku baturage n’Igihugu muri rusange."