MINISITIRI W'URUBYIRUKO N'ITERAMBERE RY'UBUHANZI YASABYE URUBYIRUKO KUBYAZA UMUSARURO AMAHIRWE Y’ITERAMBERE ABONEKA MU GIHUGU
Ku biro by'Akarere, Minisitiri w'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yahakoreye inama n'urubyiruko rurenga magana abiri na mirongo itanu (250) rwo mu Karere ka Burera rwari ruhagarariye urundi, arugaragariza, kandi arukangurira kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere aboneka mu Karere, ndetse no mu Gihugu hose.
Yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wari hamwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline , abagize Komite Nyobozi y'Akarere n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere.
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku mishinga urubyiruko rwo muri aka Karere rwakora rukiteza imbere, rugateza imbere imiryango yabo; rukagira kandi uruhare mu iterambere ry'Igihugu.
Nyuma y'inama, Minisitiri Utumatwishima yasuye uruganda rukora imyenda rukorera mu Murenge wa Rugarama rwitwa NOGUCHI HOLDINGS Ltd rukoramo urubyiruko rurenga magana ane (400) rwiganjemo urukomoka muri aka Karere aho yakiriwe n'Umuyobozi warwo w'icyubahiro, Ibariza Marcel Gislain wamusobanuriye mu ncamake imikorere y'urwo ruganda n'uruhare rwarwo mu gukemura ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko n'ibikorwa bateganya gukora mu bihe biri imbere.
Avuye kuri urwo ruganda, Minisitiri Utumatwishima yasuye santere y'urubyiruko iri mu Murenge wa Rugarama ahatangirwa serivisi zirimo izitangwa binyuze ku rubuga Irembo, amahugurwa ku rubyiruko rukora akazi ko kuyobora ba Mukerarugendo no kwigisha amategeko y'umuhanda
Uruzinduko rwa Minisitiri Utumatwishima mu Karere ka Burera rugamije kurushaho kwegera urubyiruko no kumenya ibikorwa byarwo biri mu Karere, kurebera hamwe na bo amahirwe y’iterambere abakikije bashobora kubyaza umusaruro, kujya inama ku mishanga bafite no gushakira hamwe ibisubizo ku mbogamizi bahura na zo mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Guverineri Mugabowagahunde yashimye urubyiruko rw’Akarere ka Burera kuba rwaritabiriye ku rugero rushimishije amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu kwezi kwa Karindwi, umwaka ushize; kandi bagatora neza; ababwira ko igisigaye ari uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage no kwihutisha iterambere muri rusange.
Mu mpanuro ze, Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Burera guhora biyungura ubumenyi no kubyaza umusaruro ubumenyi bafite no kwibumbira mu matsinda agamije iterambere kugira ngo biborohere kubona inkunga ibafasha mu mishinga n’ibikorwa byabo.

Yagize ati:"Hari amahirwe menshi urubyiruko rwabyaza umusaruro rukiteza imbere. Hari amahirwe mu rwego rw’Ikoranabuhanga; amahirwe aboneka mu rwego rw’Ubukerarugendo, amahirwe ari mu rwego rw’Ibidukikije, Ubuhinzi n’ubworozi. Amahirwe yose ahari mukwiriye kuyabyaza umusaruro. Ndabagira inama yo kwigira ku rubyiruko bagenzi banyu bafite aho bamaze kugera mukora ingendoshuri, kunoza ibyo mukora, kandi muhanga ibishya."
Minisitiri w'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi yagiriye inama urubyiruko rwarangije amashuri mu byiciro bitandukanye gushaka aho bimenyereza ibyo bize haba mu nzego za Leta, ibigo ndetse n’abikorera; kandi bakongera ubumenyi ku bwo bafite binyuze mu ngendoshuri n’ubundi buryo butandukanye.







