MU ISOZWA RY’IMURIKABIKORWA, UMUYOBOZI W’AKARERE YASHIMYE ABAFATANYABIKORWA B'AKARERE KU RUHARE RWABO MU GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y’ABATURAGE

Kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga Imurikabikorwa ry'ibikorwa na serivisi by'Abafatanyabikorwa b’Akarere ryabereye mu Murenge wa Cyanika mu minsi itatu, Umuyobozi w’Akarere, Mulamana Soline yashimye Abafatanyabikorwa bagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ku ruhare runini bagira mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’Akarere ka Burera, Akarere n’Igihugu muri rusange.

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:"JADF BURERA DUKOMEZE GUSHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA MU RUGENDO RWO KWIKURA MU BUKENE. " JADF mu magambo arambuye ni Joint Action Developement Forum; bishatse kuvuga Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yagize ati:"Imurikabikorwa ni urubuga rwo kumurika ibyo Abafatanyabikorwa bakora; kandi ni ishuri aho abamurika basangira ubumenyi n’inararibonye.  Ikindi kandi; Abafatanyabikorwa b’Akarere barahura; bakaganira ku iterambere ry'Akarere. Tuzirikana cyane uruhare mugira mu guteza imbere Akarere ka Burera n'abagatuye. Mukomereze aho; ndetse mwagure, munongere ibikorwa byanyu bigere hose mu Karere."

Mu isozwa ry’iri Murikabikorwa hahembwe Abafatanyabikorwa mirongo itanu na barindwi (57) bakitabiriye; bakaba bahawe icyemezo cy’ishimwe; naho ababaye Indashyikirwa bahabwa ibikombe.

Back