MU KARERE HABAYE IBIKORWA BY’ISUKU N’ISUKURA

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline n'abatuye Akagari ka Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye bafatanyije gusiba ibyobo byarekagamo amazi yangizaga umuhanda muri ako Kagari.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatugage, Mwanangu Théophile n'Inzego z'umutekano bafatanyije n'abatuye Akagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro gukora isuku mu muhanda werekeza ku Bitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro. 

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere yagiranye n’abitabiriye icyo gikorwa yababwiye ko indwara zimwe na zimwe ziterwa no kutagira isuku ihagije, ababwira ibiranga urugo rufite isuku n'umuntu ufite isuku; abakangurira kugira isuku ku mubiri, mu kanwa, aho batuye, aho bagenda n'aho bakorera, kwita ku isuku y'imyambaro yabo, bakita kandi ku isuku y'ahantu hahurira abantu benshi harimo amasoko na santere z'ubucuruzi.

Yababwiye intego ya gahunda y'Igitondo cy'isuku agira ati:"Igamije ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n'iterambere muri rusange birimo imirire mibi n'igwingira ry’abana bato, amakimbirane mu miryango, isuku nkeya igaragara hamwe na hamwe, kwishora mu biyobyabwenge n’ihohotera ry’uburyo bunyuranye."

Yabakanguriye kandi kwitabira n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho myiza zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, koboneza urubyaro, kwitabira umurimo no kuwunoza hagamijwe kwiteza imbere no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Back