MU KARERE KA BURERA HABAYE IGIKORWA CYO GUSUZUMA URUHARE RW'ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY’ABATURAGE
Nk'uko byemejwe mu nama y'Inteko rusange y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Burera yabaye tariki 24 z’Ukwezi gushize; uyu munsi, mu Karere ka Burera hatangiye igikorwa kizamara iminsi ine cyo gusuzuma ibyagezweho n'abafatanyabikorwa bibumbiye muri iri Huriro.
Atangiza iki gikorwa, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline; ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste na Perezida w’iri Huriro, Muhorana Edward yashimye Abafatanyabikorwa b’Akarere ku ruhare bagira mu iterambere ry’abagatuye n’Igihugu muri rusange.
Yagize ati:"Ubuyobozi bw’Akarere burabashimira ku bw’ibikorwa by’iterambere binyuranye mugeza ku baturage, inkunga z’uburyo bunyuranye mubaha, ibikorwa by’iterambere mwubaka mu Karere, ibyo mugiramo uruhare ndetse n’ibyo mutera inkunga; ibyo byose bikaba bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage. "
Yagize kandi ati:"Turabashimira kandi uruhare mugira mu kuzamura imyumvire y’abaturage binyuze mu bukangurambaga mukora cyangwa mugiramo uruhare; aho mwigisha abaturage kwitabira gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange zirimo kuboneza urubyaro, isuku n’isukura, kwirinda no kurwanya amakimbirane, ihohotera ry’ubwoko bwose, ukwishora mu biyobyabwenge, guterwa inda ku bangavu n’ikibazo cy’abana basiba n’abata ishuri. Turabashimira kuba kandi mugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri n’ibiza."
Yabasabye kwagura ibikorwa byabo bikagera hose mu Karere; kunoza ibyo bakora; kandi bakabijyanisha na gahunda z’Igihugu zigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange.
Muri iri suzuma hasuzwe ibikorwa by'Abafatanyabikorwa biri hirya no hino mu Karere; harebwa icyo byagejeje ku baturage n'uko bibungabunzwe. Hasuwe kandi bamwe mu bo Abafatanyabikorwa bateye inkunga muri gahunda zinyuranye.