MU KARERE KA BURERA HAFASHWE INGAMBA KU GUKUMIRA KO HAGIRA ABANA BASIBA ISHURI CYANGWA BARIVAMO

Kuri uyu wa kabiri, mu Murenge wa Cyanika habereye inama nyunguranabitekerezo ku ngamba z'ibyakorwa kugira ngo umwaka w'amashuri wa 2025-2026 nutangira abana bose bageze igihe cyo kwiga n'abasanzwe biga bazitabire ishuri,kandi barigumemo; hagamijwe kwirindwa ko abanyeshuri basiba ishuri cyangwa barivamo.

Iyi nama yateguwe n'Akarere ka Burera ku bufatanye n'Umushinga Zero Out of School wa Leta y'u Rwanda ushyirwa mu bikorwa binyuze muri Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Save the Children ufasha mu gutuma abana biga baguma mu ishuri.

Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile ari kumwe n'Umuyobozi w'uwo Mushinga, Ndahayo Paulin. 

Inama yitabiriwe n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore; akaba na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Burera, Uwamwiza Catherine, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abakozi bashinzwe uburezi mu Mirenge, abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere mu ishami ry'Uburezi n'abandi banyuranye bafite mu nshingano gukumira ko hagira abana basiba ishuri cyangwa barivamo.

Mu ijambo rye, Mwanangu yabwiye abitabiriye inama ati:"Iyo umwaka w’amashuri utangiye; hari abana batitabira ishuri; yewe n’abitabiriye ishuri; bamwe ntibaza kwiga bitewe n’impamvu zirimo kuba hari bamwe mu babyeyi basibya abana ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe. Abana bareka ishuri n’abarisiba imiryango baturukamo iba izwi. Ndabasaba gufatanya n’izindi nzego mu Mirenge; mukurikirane, mumenye igitera abana gusiba cyangwa kuva mu ishuri; muganire n’abo bana ndetse n’ababyeyi babo, hanyuma mufatanye gukemura icyo kibazo abana basubire mu ishuri; kandi barigumemo."

Yababwiye ingaruka umwana usiba ishuri n’urivamo ahura na zo agira ati:"Iyo umunyeshuri asibye ishuri; birumvikana ko hari ibyo abandi banyeshuri bitabiriye ishuri bigishijwe uwasibye atamenye."

Mwanangu yababwiye kandi ati:"Igihe mwitabiriye inteko z’abaturage mujye mwereka abaturanyi banyu ko muri ibi bihe umurage mwiza ku mwana ari ukumwohereza ku ishuri aho akura ubumenyi butuma yibeshaho; agateza imbere umuryango; akagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu."

Yababwiye na none ko bamwe mu bana bareka ishuri bishora; cyangwa bagashorwa mu bikorwa binyuranye bitemewe n’amategeko harimo ubujura; gutunda no gukwirakwiza Kanyanga, Urumogi n’ibindi biyobyabwenge; agaragaza ko ingaruka zo gusiba ishuri cyangwa kurivamo zitagera gusa ku munyeshuri; zigera no ku muryango we n’Igihugu muri rusange kubera ko ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikorwa n’abo bana bidindiza iterambere ry’umuryango we; bikanagira uruhare mu kudindiza iterambere ry’Igihugu nuri rusange.

Back