MU KARERE KA BURERA HAMURITSWE UBWOKO 19 BW’IBISHYIMBO BWAKOZWE NA RAB

Kuri uyu wa kane, kuri Sitasiyo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (RAB) ya Rwerere iri mu Karere ka Burera, habereye umuhango wo kumurika Ubwoko 19 b’Ibishyimbo bwakozwe na RAB.

Mu Bishyimbo byamuritswe harimo ubwoko cumi na butatu (13) bw’Ibishyimo birebire n’ubwoko butandatu (06) bw’Ibigufi. Mu Bishyimbo birebire harimo ibyitwa Nyiramagorori, Injyamani, Mwirasi na Rwibarura; naho mu bigufi harimo ibyitwa Colta.

Uyu muhango wo kumurika ubu bwoko b’Ibishyimbo witabiriwe n’Umuyobozi wungirije wa RAB, Dr Bucagu Charles wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal.

Abashyitsi bitabiriye uwo muhango batambagijwe Imirima ihinzemo ubwo bwoko bw’Ibishyimbo; ndetse  basobanurirwa uko bikorwa.

Mu butumwa yagejeje ku bari aho, Dr Bucagu yagize ati: "Ibishyimbo bigira Intungamubiri nyinshi; cyane cyane ibyubaka Umubiri/Proteine n’Imyunyu ngugu nka Feri (Fer) na Zenki (Zenk). Ibishyimbo ni byiza ku barwaye Indwara karande nk’Umuvuduko w’Amaraso, Diyabeti n’izindi. Iyo bitetswe neza bigira akamaro gatandukanye ku mubiri."

Yagize kandi ati:"Ibishyimbo biringaniza Isukari mu Maraso. Isukari nyinshi Mu Maraso ishobora gutera Indwara zikomeye z’Umutima na Diyabeti. Ibishyimbo birimo Fibure (Fibres) z’ingenzi cyane zifasha mu kugabanya Cholesterol. Ibishyimbo bifasha kandi mu kurinda ko igipimo cy’Isukari kiyongera; cyane cyane nyuma yo kurya. Ni yo mpamvu bidakwiriye kubura ku Ifunguro ry’urwaye Diyabeti."

Dr Bucagu yakomeje agira ati:"Iyo Ibishyimbo ubiryanye n’Umuceri wuzuye (Whole Grains Rice) uba uriye Ifunguro rizira Ibinure, ririmo Proteine nyinshi; rishobora gufasha abifuza guta Ibiro cyangwa kugabanya Ibinure. Ikindi kandi, Ibishyimbo ni Ifunguro ryiza ku Bagore batwite n’abonsa. Abagore bonsa bakenera Ubutare na Folic Acid by’Inyongera.Ibyo byose biboneka mu Bishyimbo. Na none kandi bifitiye akamaro Abari n’Abategarugori bari mu mihango kubera ko baba bakeneye kongera Ubutare mu Mubiri kugira ngo bongere Amaraso. Umuhango tumaze gukora wo kumurika ubu bwoko 19 bw’Ibishyimbo ni nko gusohora Umugeni. Imbuto zabyo zizagezwa ku Baturage, bihaze banasagurire Amasoko; bityo Imibereho yabo irusheho kuba myiza."

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mme Uwanyirigira Marie Chantal yashimye RAB ku gikorwa cyo gukora ubwo bwoko bw’Ibishyimbo ndetse n’Abashakashatsi babikoze; asaba ko Ubushakashatsi bwakomeza bugakorwa no ku yindi Myaka irimo Ibirayi, Ibigori n’Iyindi.

Yagize ati: "Iyo Umuturage agejejweho ubwoko bw’Imbuto zitandukanye; kandi nziza aba afite amahitamo y’iyo yahinga yamuha Umusaruro mwiza kandi mwinshi. Turashima iyi gahunda y’ikorwa ry’izi mbuto ; kandi  bigaragara ko zera; igisigaye ni ukuzigeza ku bagenerwabikorwa; ari bo Baturage."

Umwe mu Baturage bitabiriye uwo muhango witwa Barihafi Cyprien utuye mu Kagari ka Gashoro, mu Murenge wa Rwerere  yashimye igikorwa cy’ikorwa ry’izo mbuto z’Ibishyimbo agira ati:"Ndabona ari Ibishyimo byera cyane kandi byiza; cyane cyane biriya byitwa Mwirasi. Ni Mwirasi koko. Batize kungezaho Imbuto; ubundi nkabihinga ku bwinshi."

Back