MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE GAHUNDA YISWE "URUHARE RWANJYE MU ISIBO"
Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukuboza 2024, ku biro by'Akarere habereye inama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yiswe "URUHARE RWANJYE MU ISIBO " igamije gukemura ibibazo bibangamiye imbereho myiza y’abaturage bikorewe ku rwego rw’Isibo; buri wese uyituye abigizemo uruhare no gufatanya mu iterambere ry’igihugu muri rusange.
Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline. Yitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y'Akarere, abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere.
Nyuma yo gusobanurirwa intego y’iyi gahunda n’uburyo izashyirwa mu bikorwa, abitabiriye inama bakomereje mu Mirenge aho bakoranye inama n'abari bahagarariye inzego n'ibyiciro bitandukanye mu Mirenge, bakomereza mu Tugari, Imidugudu kugeza ku Masibo 4,317 agize Akarere; babasobanurira iyi gahunda n’uko izashyirwa mu bikorwa.
Atangiza iyi gahunda, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabwiye abitabiriye inama yabereye ku biro by’Akarere ati: “ Iyi gahunda ya URUHARE RWANJYE MU ISIBO ni igisubizo kirambye ku bibazo bigaragara bigangamiye ibibereho myiza y’abaturage."


Yagize kandi ati:"Nk’uko twayise, mutyo twese dufatanye, kandi duharanire kuyishyira mu bikorwa, dushyigikire Politiki na gahunda y’Igihugu y’Umuturage ku isonga; buri wese agira uruhare mu iterambere ry’abatuye Isibo hashingiwe ku mahirwe y’iterambere ahaboneka."
Isibo ni ingo zituye zegeranye hagati ya 15-20. Ni zo zireberwamo uko zibasha gukorana byoroshye no gusuzuma intambwe ya buri wese atera mu rugendo basangiye rwo kwigira, kwihesha agaciro no kwikura mu bukene byubakiye ku muco n’amateka by’u Rwanda. Ibi bituma Isibo iba izingiro ry’iterambere ry’ubukungu, iry’imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.