MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE IBIKORWA BYO KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BIGO BY’AMASHURI
Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, mu Karere ka Burera hatangijwe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bigo by’Amashuri; hanatangizwa kandi Ihuriro ry'Ubumwe n'ubudaheranwa mu bigo by'Amashuri.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Nkurundundi Stanislas yitabiriye iki gikorwa muri Ecole Secondaire Kirambo, mu Murenge wa Cyeru.
Yagize ati:"Igihugu cyacu cyahisemo gufasha Abanyarwanda bose kuzirikana amateka yacu, kumenya aho tuva n’icyerekezo kigari cy’Igihugu tuganamo. By’umwihariko rubyiruko, mugomba kumenya neza aho muva, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gihugu, aho Igihugu kigeze cyiyubaka n’icyerekezo gihari, cyane cyane mwibutswa ko muri abaragwa bacyo."
Yagize kandi ati:"Itegeko Nshinga risobanura ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bijyana n’inshingano yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside; rikaba ribivuga muri aya magambo: Twiyemeje kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragaramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose."
Yagize na none ati:"Bamwe mu banyeshuri babibwemo ingengabitekerezo y’urwango bishe bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abatutsi, mu gihe basangiraga byose, amasomo, bahuriraga ku meza y’ifunguro, bahuriraga mu kibuga bakina, babica babaziza gusa akarengare, uko bavutse, kandi ntawe uhitamo uko avuka n’aho avukira. Na none kandi, bamwe mu barezi n’abayobozi b’amashuri, bagambaniye bagenzi babo bari bahuje umwuga babaziza uko bavutse, kugeza ubwo bicwa, ndetse bamwe barabica. N iyo mpamvu mu gihe turi mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, dufata umwanya wo kwibuka abavandimwe bacu b’urubyiruko rw’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatuts mu 1994."
Umuyobozi w'Akarere yasabye abarezi n'abanyeshuri gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda, bakimakaza Ndi Umunyarwanda, bakirinda; kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ihakana n'ipfobya ryayo.
Yabasabye kumufasha gushima izari Ingabo za RPF/INKOTANYI zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame zabohoye Igihugu, zinahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Yasabye by'umwihariko urwo rubyiruko rw'abanyeshuri kurangwa n'indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda zirimo gukunda Igihugu n'ubutwari, kandi bakagaragaza amateka y'ukuri yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu byaranze icyo gikorwa muri Ecole Secondaire Kirambo harimo gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusarabuye, mu Murenge wa Rusarabuye no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside bahashyinguye mu rwego rwo kubaha icyubahiro n'ikiganiro ku mateka y'u Rwanda mbere y'ubukoloni na nyuma yabwo, amateka yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 n'aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw'ubwiyunge n'iterambere birambye.