MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE KU KWITA KU BUZIMA BW'UMUBYEYI N'UMWANA
Kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo; uyu mwaka; mu Karere ka Burera hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana gifite insanganyamatsiko igira iti:"Hehe n'igwingira ry'umwana".
Gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga byabereye mu Murenge wa Nemba; aho, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana MWANANGU Theophile yatangirije iki gikorwa; akaba yari kumwe na CIP Jean Bosco MUGENZI wari uhagarariye umuyobozi wa Polisi mu Karere n'abahagarariye izindi nzego barimo NZARANBA Emmanuel wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima.
Mu bizakorwa muri ubu bukangurambaga harimo gupima abana imikurire, gushishikariza ababyeyi kuboneza urubyaro, kubashishikariza kwipimisha inshuro umunane (igihe batwite); kubakangurira kurangwa n'isuku no kurwanya imirire mibi n'igwingira bategura indyo yuzuye.
Mu butumwa Bwana MWANANGU Theophile yahaye abitabiriye umuhango w’itangizwa ry’ubu bukangurambaga; yabakanguriye kuboneza urubyaro, kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n’igwingira bategura indyo yuzuye; no kwipimisha inshuro umunane ku babyeyi batwite.
Yagize ati:"Ubu bukangurambaga bugamije imibereho myiza y’umwana; uhereye asamwe n’imibereho myiza y’umubyeyi. Ndabasaba kuzitabira gahunda zateguwe muri iki cyumweru cyahariwe ubu bukangurambaga; kandi ubu butumwa mubusangize abatageze hano."



