MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE UMUJYANAMA

Uyu munsi, mu Karere ka Burera hatangijwe Icyumweru cyahariwe Umujyanama kizaba kugera tariki 27/09/2025 cyateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:" Abajyanama b'Akarere ka Burera tujyanemo mu iterambere ry'umuturage kuko duhari ku bwe." 

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste ari kumwe n'abandi bagize Inama Njyanama y'Akarere yatangirije iyi gahunda ku mugaragaro mu Murenge wa Bungwe, mu Kagari ka Tumba aho bubakiye umuturage utishoboye inzu, ubwiherero n'umurima k'imboga; amabati, imisumari n'insinga zo kuzirikisha igisenge bikaba byaraguzwe n'abagize Inama Njyanama ku rwego rw'Akarere. 

Yavuze ko muri iyi gahunda, Abajyanama bazafatanya n'izindi nzego, ibyiciro binyuranye n'abaturage mu bikorwa bigamije gukemuka ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage harimo kubakira imiryango ifite amikoro make inzu irimo iyasenyewe n'ibiza.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere yagize ati:"Abajyanama batorwa n’abaturage. Mu byo bashinzwe harimo gutanga inama ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no gufatanya n’izindi nzego mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange. Ibyo, hamwe n’ibindi byavuzwe haruguru ni bimwe mu byo Abajyanama bazakora muri iki cyumweru cyahariwe Umujyanama."

Yasabye abaturage b'Akarere ka Burera kuzifatanya n'Abajyanama mu bikorwa biteganyijwe gukorwa muri iyi gahunda no kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere ry'imibereho yabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Back