MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2026B

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Werurwe 2026, mu Karere ka Burera hatangijwe Igihembwe cy'ihinga cya 2026B. 

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier, Umuyobozi wa International Crane Foundation (ICF) mu Bihugu bigize Umuryango wa Afulika y’i Burasirazuba , Dr Adalbert Aine-Omucunguzi, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, Lt Col. Viateur Rudatinya, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Viateur Munyurasi Gakara n'abandi Bayobozi banyuranye batangirije iki gihembwe cy'ihinga mu Murenge wa Rwerere kuri site y'ubuhinzi ya Bisaga, mu Kagari ka Gashoro aho bafatanyije n'abaturage gutera imbuto y'ibishyimbo bitwa Mwirasi. Bateye kandi urubingo ku miringoti n'ibiti by'ubwoko bwa Acacias mu rwego rwo kurwanya isuri no kubona ubwatsi bw'amatungo. 

Umuyobozi w'Akarere yashimye Abayobozi b'Inzego n'abaturage bitabiriye icyo gikorwa; asaba abahinzi gukoresha imbuto y'indobanure, ifumbire n'izindi nyongeramusaruro kugira ngo bazeze byinshi, kandi byiza.

Yagiriye abahinzi inama yo gufata neza umusaruro, kuwuhunika neza, kurinda ibihingwa indwara; igihe birwaye bakihutira kubimenyesha inzego bireba, gufata ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, kurwanya isuri n’ibyonyi, no guhinga ku gihe.

Yasabye kandi abaturage bitabiriye icyo kwirinda ibyatuma abana bagira imirire mibi birimo ubusinzi, gutegura nabi ibiribwa, umwanda, amakimbirane n'ihohohotera mu miryango; ababwira ko  gukoresha neza umusaruro n'umutungo by'urugo no kujya inama ziratuma bagira umuryango utekanye, kandi uteye imbere. 

Yashimye by’umwihariko ICF agira ati:" Yafashije Akarere gutegura iki gihembwe cy’ihinga no kubona imbuto y’ibishyimbo, ifumbire, ishwagara, ibiti ndumburabuta n’urubingo rwo gutera ku miringoti. Kuba dufite umufatanyabikorwa nk’uyu w’ingirakamaro tubikesha imiyoborere nyiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ushyira imbere iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange; ubanira neza u Rwanda; akareshya Abafatanyabikorwa nk’aba bagira uruhare mu iterambere ry’imibereho y’abaturage. Mumfashe tumushimire cyane."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yakanguriye abatuye Akarere ka Burera muri rusange kurwanya isuri; bacukura, kandi basibura imirwanyasuri, kurangiza guhinga ubutaka bwose bugenewe ubuhinzi no gutera imyaka ku gihe.

Back