MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE KU MUGARAGARO IGIKORWA CYO KUBAKIRA ABATURAGE 348 INZU BABAGA MU ZASHYIRA UBUZIMA BWABO MU KAGA
Mu muganda rusange usoza uku Kwezi kwa Gashyantare 2025 wabaye uyu munsi mu Mirenge igize Akarere ka Burera hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka inzu 348 z'abaturage babaga mu nzu zashyira ubuzima bwabo mu kaga mu bice binyuranye by’Akarere ka Burera.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Uwamwiza Catherine bifatanyije n'abatuye Akagari ka Gisovu, mu Murenge wa Cyanika kubakira umuturage muri iyi gahunda mu Mudugudu wa Gisovu ; Umuyobozi w'Akarere anahatangiriza ku mugaragaro iki gikorwa; naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yifatanyije n'abatuye Akagari ka Gafuka, mu Murenge wa Kinoni kuzamura inzu y'umuturage mu Mudugudu wa Kabeza.
Izo nzu 348 ziyongera ku zindi 32 ziherutse kubakirwa abasenyewe n'ibiza muri Gicurasi 2023. Izo nzu zubakwa ku bufatanye bw'Akarere ka Burera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi.
Aganira n’abaturage b’Akagari ka Gisovu, Umuyobozi w'Akarere yabasabye kumufasha gushima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame agira ati: " Kuba mu Karere ka Burera hagiye kubakwa inzu 348 z'abaturage babaga mu nzu zashyira ubuzima bwabo mu kaga ziyongera ku zindi 32 ziherutse kubakirwa abasenyewe n'ibiza muri Gicurasi 2023 ni bimwe mu bikorwa biri muri gahunda y’Umukuru w’Igihugu bigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange. "
Yagize kandi ati:" Umukuru w’Igihugu yatanze ibikenewe byose kugira ngo izi nzu 348 zubakwe. Ndasaba abayobozi mu byiciro binyuranye mu Karere gufatanya kugira ngo zirangire kubakwa mu gihe giteganyijwe; bityo abaturage ziri kubakirwa bature ahantu heza; kandi hatekanye."
Na none kandi, mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere yagiranye n’abatuye Akagari ka Gisovu, yasabye abatuye Akarere muri rusange guharanira kwiteza imbere, guhinga kuri site z’ubuhinzi ibihingwa bumvikanye (bakirinda kuhahinga ibibonetse byose), kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri saa sita, gukoresha neza ubutaka, kurwanya imirire mibi n’igwingira no kugira isuku umuco.
Yabasabye kandi kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa by'Abanyarwanda, kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cya 2025 B, gutafa neza umusaruro babonye mu gihembwe cy’ihinga cya 2025A, kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge, magendu, n'amakimbirane, bakita kandi ku burere bw’Abana babatoza gukunda Igihugu no kurangwa n’indangagaciro za kirazira by’umuco Nyarwanda.














