MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE KU MUGARAGARO UBUKANGURAMBAGA KU KWITABIRA AMARERERO Y’ABANA B’INSHUKE

Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline, ari kumwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, NSHIMYIMANA Jean Baptiste yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwita ku burezi bw'abana b'inshuke no kohereza abana bose bafite imyaka guhera ku itatu (03) kugera ku itanu (05) mu bigo mbonezamikurire by'abana bato.

Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera na Help a Child Rwanda binyuze mu mushinga witwa NIGE NEZA NKINA ushyirwa mu bikorwa mu mashuri y'inshuke no mu ngo mbonezamikurire zikorera mu baturage.

Gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga byitabiriwe n'uhagarariye Help a Child mu Rwanda, NSHIMIYIMANA Jean Claude na DUSENGUMUREMYI Firmin ushinzwe uburezi bw'inshuke mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco mu Rwanda.

Umuyobozi w'Akarere yagaragaje ko abana barererwa mu bigo mbonezamikurire by'abana bato bahabwa uburere bwiza; abarezi babo bakaba babatoza imico myiza, kurangwa n’urukundo kuri bose  no kubana neza n’abandi, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, gukunda Igihugu no kukitangira igihe bibaye ngombwa; kandi ko bahahererwa ubumenyi ku bintu bitandukanye.

Yagaragaje kandi ko iyo ababyeyi bohereje abana mu bigo mbonezamikurire by'abana bato baba bizeye umutekano wabo kubera ko haba hari abarezi bashinzwe kubitaho (abana) guhera bahageze kugera batashye; kandi ko ababyeyi babo babona umwanya uhagije wo gukora.

Yagize ati:" Abana barerewe mu bigo mbonezamikurire by'abana bato bakura neza; haba mu gihagararo ndetse no mu bwenge; bityo bakazavamo abaturage beza ; kandi bashoboye, biteza imbere; bakanateza imbere Igihugu muri rusange. Abana bose bafite imyaka guhera ku itatu (03) kugera ku itanu (05) bakwiriye koherezwa mu bigo mbonezamikurire by'abana bato; bityo dutegurire abana bacu kuba abaturage beza; kandi bashoboye gukora ibibateza imbere binateza imbere Igihugu muri rusange."

Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline yashimye Help a Child ku ruhare rwayo nk'Umufatanyabikorwa w'Akarere ka Burera mu gutegura iki gikorwa cy'ubukangurambaga ndetse n'ibindi bikorwa byayo by'iterambere ikora muri aka Karere bifite uruhare runini mu iterambere n'imibereho myiza by'abagatuye aka Karere.

Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga ku mugaragaro; hatanzwe ibikoresho bigenewe amashuri n'amarerero bizafasha mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kwigisha abana binyuze mu mikino.

Back