MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BUGAMIJE GUKUMIRA IBIZA

Uyu munsi, imiryango 348 yasenyewe n'ibiza n'iyari ituye ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu Karere ka Burera yamurikiwe inzu yubakiwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) binyuze mu mushinga Contingency Emergency Response Component (CERC). 

Gutaha ku mugaragaro izo nzu byahujwe no gutangiza ubukangurambaga bugamije gukumira ibiza. Ubu bukangurambaga bwatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline wari kumwe na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine, abagize Komite ishinzwe imicungire y’ibiza ku rwego rw’Akarere, abakozi ba MINEMA boherejwe gufasha Akarere ka Burera mu gikorwa cyo kubakira abasenyewe n'ibiza n'abari ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n'Abanyamakuru bakorera Ibitangazamakuru binyuranye bafashije Akarere ka Burera muri ubwo bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Butaro, mu Kagali ka Nyamicucu, kuri site y'imiturire ya Gari ahatashwe inzu 16. 

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere yagiranye n'iyo miryango 16 yababwiye ati:"Izi nzu nziza mwubakiwe mwatujwemo uyu munsi ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame uharanira buri gihe iterambere ry’Abanyarwanda n’Abanyamahanga batuye mu Rwanda. Mumfashe kumushimira ku bw’iterambere amaze kugeza ku baturage n’Igihugu muri rusange. Ndabasaba gufata neza inzu mwubakiwe; kandi muharanire iterambere; mwitabira umurimo, kandi munoza ibyo mukora."

Umuryango wa Ntiruhuga Celestin ni umwe mu miryango yamurikiwe inzu mu Kagari ka Nyamicucu wagaragaje ibyishimo byinshi ku bw’inzu yubakiwe agira ati:" Mbere twari dutuye mu nzu nto cyane; kandi yari ishaje cyane ku buryo yashoboraga kutugwaho igihe haguye imvura nyinshi. Iyo imvura yagwaga twarabundabundaga; ari na ko itunyagira. Twararaga mu mbeho dutitira; urumva ko gusinzira mu nzu nk’iyo bitashobokaga."

Yagize Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wadukijije ibyo bibazo ndetse n’ibindi twari guterwa no kuba muri iyo nzu mbi.

Yagize kandi ati:" He no kungera kugira impungenge ko inzu itugwaho. He no kongera kuvirwa; he no kwicwa n’imbeho ya nijoro. Inzu nk’iyi sinashoboraga kuyigondera kubera ubushobozi bukeya; ariko kubera imiyoborere myiza ya Nyakuhabwa Perezida wa Repubilika, Paul Kagame ubu ntuye neza. Njye n’umufasha wanjye turamushimira tubikuye ku ndiba y’umutima kubera yadutuje aheza. Arakarama."

Umuyobozi w'Akarere yakanguriye abatuye ako Kagari ka Nyamicucu kwitabira gahunda za Leta zirimo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, gutanga Mituweli ya 2025-2026, kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira, kwita ku burere n’uburezi bw’abana, kuboneza urubyaro, kwirinda amakimbirane, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk’umugabo n’umugore batarasezeranye imbere y’amategeko no kubumbatira Ubumwe n'umutekano.

Yabasabye kandi kwirinda ubusinzi, ibiyobyabyenge, kwambuka umupaka bidakurikije amategeko, amakimbirane, ubuzererezi, ubuharike n’ikindi cyose cyaba inzitizi ku iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.

Back