MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA KU KWITA KU BUZIMA BW'UMUBYEYI N'UMWANA

Kuri uyu wa mbere, mu Karere ka Burera hatangijwe ubukangurambaga buzamara icyumweru ku kwita ku buzima bw’Umubyeyi n’Umwana bukorwa mu Mirenge ya Gitovu, Bungwe, Cyanika, Nemba na Ruhunde kubera ko ari ho hagaragara imirire mibi n’igwingira ry’abana bato kurusha iyindi Mirenge.

Bwatangirijwe ku mugaragaro ku Kigo Nderabuzima cya Ruhunde, mu Murenge wa Ruhunde. Bwatangijwe n’umukozi w’Akarere ushinzwe ubuzima, Bizimama Fabien afatanyije n’itsinda ry’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera Umwana. 

Muri ubwo bukangurambaga hibandwa ku babyeyi bafite abana bari munsi y'imyaka ibiri hagamijwe kubarinda igwingira n'imirire mibi; bakaba bahabwa Shisha Kibondo n'amata byo guha abana; kandi bigishwa gutegura indyo yuzuye.

Abutangiza, Bizimama yagize ati:"Kugira ngo dukumire, kandi turwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato mukwiriye kwita ku buzima bw’Umubyeyi ndetse n’ubuzima bw’Umwana mu minsi igihumbi; abatwite bakipimisha inda inshuro umunane, bagafata ibinini byongera amaraso, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose esheshatu, konsa abana kugera ku mezi atandatu nta kindi bavangiwe; nyuma yaho bakabaha inyunganirabere y’indyo yuzuye; bakubahiriza n’ubundi burengazira bw’Abana.

Yagize ati:" Iyo umwana agwingiye adindira mu mikurire n’ubwenge. Umwana wagwingiye ntiyavamo Umuyobozi mwiza, ntiyavamo Umusirikare cyangwa Umupolisi mwiza, ntiyatsinda neza mu ishuri, ntiyavamo Umupilote mwiza. Kurinda umwana imirire mibi n’igwingira no kuvura umwana wagize icyo kibazo agakira bizatuma tugira abaturage bafite ubushobozi bw’umubiri n’ubwenge; bashoboye gukora, bakiteza imbere, bagateza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange."

Yababwiye kandi ati:"Kugwingira k’umwana bigira ingaruka mbi ku hazaza he, bidindiza iterambere ry’umuryango; kandi bidindiza iterambere ry’igihugu. Dufatanye, turinde abana imirire mibi; kandi igihe hagize umwana ugira icyo kibazo; akurikiranwe, gikemuke mu maguru mashya."

Bizimama yababwiye ko amakimbirane mu miryango, gusesagura umutungo w’umuryango, ihohorera ririmo iribera mu miryango, irikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina, kutubahiriza uburenganzira bw’Umwana, ubusinzi no kwishora mu biyobyabwenge biri mu bitera imirire mibi n’igwingira ry’Abana bato; abasaba kubyirinda no gufatanya kubirwanya bagaburira abana indyo yuzuye,babagirira isuku, bakubahiriza n’ubundi burengazira bw’Abana.

Back