MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE UMUSHINGA W'UBUHINZI BUBUNGABUNGA UBUTAKA
Kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yatangije ku mugaragaro umushinga w'Ubuhinzi bubungabunga ubutaka ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi hatangizwa ibidukikije.
Uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw'Akarere ka Burera n'Umufatanyabikorwa Peace and Durable Development (PDD) binyuze mu mushinga Mennonite Central Committee (MCC); ukaba uzakorana n'urubyiruko mu gihe cy'imyaka ibiri uzamara ukorera mu Mirenge ya Kinyababa, Kagogo, Cyanika, Rugarama.
Umuyobozi w'Akarere yashimye Ubuyobozi bw'uwo mushinga agira ati:"Ibikorwa muteganya gukora bizunganira gahunda za Leta zinyuranye zigamije gutera imbere abaturage.
Yagize kandi ati:"Kuba muzakorana by’umwihariko n’urubyiruko bizatuma rwiteza imbere; ariko na none munatange akazi bantu b’ingeri zinyuranye.Turabashimira cyane ku bw’urwo ruhare rwanyu mu guteza imbere imbere urubyiruko n’abaturage muri rusange."
Yasabye urubyiruko kuzakorana neza n’uwo mushinga; kandi bakizigamira ku mafaranga bazaba bahembwa no gutinyuka kwaka inguzanyo mu bigo by’imari kugira ngo bashyire mu bikorwa imishinga y’iterambere bize neza.
Yijeje Ubuyobozi bw’uwo mushinga ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa uteganya gukora mu Karere ka Burera.