MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE URUGERERO RW'INKOMEZABIGWI/ICYICIRO CYA 13

Kuri uyu wa gatatu, mu Mirenge igize Akarere hatangijwe Urugerero rw'Inkomezabigwi/Icyiciro cya 13. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Gatwaza Zenko Clément, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Butaro, Bizimana Jean Pierre n'abari bahagarariye inzego z'umutekano yatangije Urugerero mu Murenge wa Butaro.

Yasabye izo ntore z'urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye muri 2024/2025 gukurikira neza ibiganiro bazahabwa bibategura kuba abaturage beza bashyize hamwe kandi barangwa n'indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda, bakunda u Rwanda n'abarutuye, kandi baharanira kugera ku iterambere.

Yagize ati:"Uyu munsi ni umunsi w’agaciro n’ishema kuko duhuriye hamwe mu gikorwa kigamije gukomeza kubaka urubyiruko rufite indangagaciro z’ubutwari, gukunda Igihugu, kwitangira abandi no gukorera hamwe. Urugerero ni ishuri ry’ubutore ryagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rwo hambere (mu gihe cy’abakurambere bacu), n’ubu kandi Urugerero ruracyafite uruhare mu kubaka u Rwanda rushya, rutekanye, rufite icyerekezo gihamye n’abarutuye biteguye kuruharanira."

Yakomeje agira ati:"Bana bacu, kuba mwarasoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amshuri wa 2024/2025 ni intambwe ikomeye mwateye mu buzima bwanyu, ariko ku Rugerero muje gutangira ni ho mugiye gukura amasomo y’ubuzima arimo gukunda umurimo, kubaha abantu bose cyane cyane abakuru, gukunda Igihugu, kumva ko iterambere ryacu rishingiye ku ruhare rwa buri wese. Ni ho muzatorezwa kuba abaturage b’intangarugero, biteguye guharanira inyungu rusange no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu."

Yabasabye kandi gusangiza urubyiruko bagenzi babo, abavandimwe, inshuti n'abaturanyi babo ubumenyi bazunguka n'inama bazagirwa mu biganiro bazahabwa, no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange zirimo isuku n'isukura , kohereza abana mu ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda himakazwa Ndi Umunyarwanda.

Back