MU KARERE KA BURERA HATANGIYE IMURIKABIKORWA BY'ABAFATANYABIKORWA B'AKARERE
Kuri uyu wa gatatu, mu Karere ka Burera hatangiye igikorwa cy'Imurikabikorwa ry'ibikorwa na serivisi by'Abafatanyabikorwa b’Akarere ribera mu Murenge wa Cyanika rizamara iminsi itatu (28-30/06/2025).
Imurikabikorwa ry’uyu Mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti:"JADF BURERA DUKOMEZE GUSHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA MU RUGENDO RWO KWIKURA MU BUKENE. " JADF mu magambo arambuye ni Joint Action Developement Forum; bishatse kuvuga Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.
Ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa JADF mu Karere ka Burera, Muhorana Edouard. Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste n’Intumwa y’Intara y’Amajyaruguru, Nkurunziza Alphonse
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimye Abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere n’abagatuye; abifuriza imurikabikorwa ryiza.
Yagize ati:"Imurikabikorwa ni igikorwa cy’ingenzi, kuko; usibye kuba ari urubuga rwo kumurika ibyo Abafatanyabikorwa bakora; abakitabiriye bigira ku bandi . Ikindi kandi; Abafatanyabikorwa b’Akarere barahura; bakaganira ku iterambere ry'Akarere n'abagatuye. Uruhare rwanyu mu guteza imbere Akarere n'abagatuye rurigaragaza. Ubuyobozi bw’Akarere burabashimira cyane; mukomereze aho."
Atangiza iki gikorwa, Muhorana yagize ati:"Hari abafatanyabikorwa bakora mu byerekeye kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, abakorana n’abaturage binyuze mu matsinda agamije kubahindurira imyumvire ku kwikura mu bukene, abibanda ku kuzamura ireme ry’uburezi, abibanda ku bikorwa by’ubuhinzi n’ibindi. Abo bose baje aha kugira ngo berekane ibyo bakora ; kujya inama y’ibyo bashobora kuvugurura cyangwa gukomeza; byose biganisha ku kuzamura iterambere ry’abaturage."
Mu butumwa bwe, Nkurunziza yagize ati:"Kugira uruhare rufatika muri gahunda za Leta no kuzigira izacu byadufasha gukumira no kurwanya ibyadindiza iterambere ry’abaturage birimo amakimbirane mu miryango, imirire mibi, ibiyobyabwenge, magendu, ubusinzi n’ihohotera ry’uburyo bunyuranye. Umufatanyabikorwa wese witabiriye iri Murikabikorwa ni Umufatanyabikorwa w’imena mu iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange; kandi ni umwarimu ku bandi bitabiriye iki gikorwa."
Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cy'imurikabikorwa; Abayobozi bitabiriye icyo gikorwa basuye ibikorwa bimurikwa; abamurika babasobanurira ibyo bakora.