MU KARERE KA BURERA HATANGIYE UBUKANGURAMBAGA BW'IMINSI 16 BUGAMIJE KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA

Mu nteko z’abaturage z’uyu munsi hatangirijwe Ubukangurambaga bw'iminsi 16 bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bwateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:"Twubake Umuryango uzira ihohotera." 

Abutangiza mu nteko y'abaturage b'Akagari ka Gafumba, mu Murenge wa Rugarama, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yabakanguriye kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina no kugira uruhare mu kurikumira no kurirwanya batangira ku gihe amakuru y'ahabereye cyangwa ahabera iryo hohotera. 

Yagize ati:"Turashima ingamba zashyizweho harimo n’amategeko ahana abahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu n’ubufasha bunyuranye buhabwa uwakorewe iryo hohoterwa."

Yongeyeho agira ati:"Turacyabona ariko ihohoterwa mu miryango riterwa n’ubusinzi, ubushoreke, gucana inyuma kuri bamwe mu bashakanye, inda ziterwa abangavu, ndetse hari n’abagabo bahohoterwa, bamwe ntibabihingutse bumva ko kubivuga byabasebya; biviramo bamwe agahinda gakabije no kwiyanga bikarangira biyambuye ubuzima. Umugabo wakorewe ihohoterwa ntakwiye kubiceceka. Akwiye kugana inzego zibishinzwe akazibwira ihohoterwa yakorewe zikamurenganura."

Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina rivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo.

Inteko y'abaturage ba Gafumba yitabiriwe kandi na ba Honorable Depite Kayigire Therence na Izere Ingrid Marie Parfaite bari mu Karere ka Burera guhera ejo ku wa mbere aho bagenzura ibikorwa byerekeye iterambere ry'Imijyi, imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka. 

Abitabiriye inteko baganirijwe ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abantu, ibitera ibyo byaha, uko bikorwa, uburyo byakumirwa n'uruhare rwa buri wese mu kubirwanya no kubikumira. Baganirijwe kandi ku itegeko rigenga abantu n'umuryango.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophiile na Honorable Depite Murumunawabo Cécile bitabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Nyirataba, mu Murenge wa Kivuye aho na bo bakanguriye abitabiriye inteko kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatanya kurirwanya. 

Back