MU KARERE KA BURERA HATANGIYE UBUKANGURAMBAGA KU KURWANYA ICURUZWA RY'ABANTU
Uyu munsi tariki 16 Gashyantare 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bari bayobowe n’Umuyobozi muri urwo rwego ushinzwe gukumira icuruzwa ry’abantu, Ntirenganya Jean Claude bari baherekejwe n’Umuyobozi w’urwo rwego mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukamana Beline baje mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku kurwanya icyaha cy'icuruzwa ry'abantu bufite insanganyamatsiko igira iti:"Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu buzakorerwa mu Mirenge ikora ku mupaka, bukaba bwatangirijwe mu Murenge wa Kivuye.
Muri ubwo bukangurambaga, abaturage babwirwa amoko y’icuruzwa ry'abantu, icuruzwa ry’abantu icyo ari cyo, ahakorerwa icuruzwa ry’abantu, ingaruka abakorerwa icyaha cyo gucuruzwa bahura na zo, amayeri abakora icyo cyaha bakoresha bashaka abo bajya gucuruza, ibyo bakorera n'ibyo bakoresha abo bajyana gucuruza; basabwa gutanga ku gihe amakuru yerekeye icyo cyaha igihe cyose bayamenye.
Mu kiganiro Ntirenganya yagiranye n’abaturage bitabiriye icyo gikorwa cy’ubukangurambaga mu Murenge wa Kivuye yagjze ati:"Icuruzwa ry’abantu ni icyaha gikomeye kandi gihungabanya uburenganzira bwa muntu mu ngeri zabwo zose, gihereye ku kumwambura agaciro, kikamugira igicuruzwa. Ni ikibazo kibangamiye isi yose ndetse n’u Rwanda. Mu bagikora n’abagikorerwa harimo n’Abanyarwanda. Nti kiri kure yacu rero. Ntikireba abandi gusa, ni njye, nawe n’uriya."
Yagize kandi ati:" N’ubwo gihungabanya abantu bose, imibare igaragaza ko cyane cyane cyibasira urubyiruko by’umwihariko igitsina gore. Ni ngombwa rero ko buri wese abyumva, akakirwanya, kandi akamenya aho yahera asaba ubufasha."
Yagaragaje amayeri abakora iki cyaha bakoresha agira ati:" Abakora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu bakoresha uburyo butandukanye bizeza abo bagamije gucuruza amahirwe y’akazi keza, amashuri, ubukire cyangwa urushako. Bakoresha inshuti, abo bafitanye isano cyangwa abo bizera kugira ngo babone uko bagera kubo bagiye gucuruza."
Yagize kandi ati:"Abakora icyo cyaha bashobora kwishyura abo bagiye gucuruzab ibyangombwa, viza cyangwa itike, ariko bakabyishyuza ku nyungu z’umurengera bageze aho babacururiza. Abacuruzwa ubwabo basabwa kwishyura amafaranga kubabacuruza bazi ko ari ababafasha kugera kunzozi zabo. Ingero zirahari z’abatanze amafaranga ; ariko yaba akazi bijejwe bakakabura ndetse n’ayo mafaranga ntibamenye irengero ryayo."
Yagaragaje bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ugiye gucuruzwa birimo amagambo meza areshya asezeranya ibitangaza, uwifuza kugucuruza akenshi; ahubwo ahisha imyirondoro ye, guhabwa servisi z’ubuntu nko kwishyurirwa ibyangombwa, viza, itike n’ibindi ubusanzwe bihenze, kugenzurwa mu byo uvuga n’ibyo ukora waba ubizi cyangwa utabizi, kutamenya neza aho ugiye, uwo usanze cyangwa ugiye kuguha akazi.
Yababwiye zimwe mu mpamvu zishobora gutuma abantu bagwa mu gucuruzwa ubushomeri n’ubukene, ubujiji, ubumenyi buke ku mayeri akoreshwa n’abacuruza abantu, amakimbirane mu miryango, kutumva inama z’inzego z’ubuyobozi no kwifuza gukira vuba cyangwa gushaka ubuzima bworoshye.
Yakomoje ku ngaruka z’icuruzwa ry’abantu zirimo urupfu, ubumuga, gukurwamo bimwe mu bice by’umubiri, kwanduzwa indwara zinyuranye , guterwa inda zitateganyijwe, ihungabana, agahinda gakabije n’ubukene.
Yababwiye ko umuntu uhamwe n’icyo cyaha mu Rwanda ahanishwa ibihano birimo igifungo cy’imyaka hagati y’imyaka 10–15 n’ihazabu ya 10,000,000–15,000,000 Frw ku byaha byakorewe mu gihugu n’igifungo hagati y’imyaka 20–25 n’ihazabu ya 20,000,000–25,000,000 Frw ku byaha byambukiranya imipaka.
Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kugarura mu gihugu abajyanwe mu mahanga no gusubiza abanyamahanga iwabo igihe babyifuza, ubujyanama, ubuvuzi , kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, no kubarinda kongera kugwa mu kaga k’icuruzwa ry’abantu.
Yasabye abaturage bitabiriye icyo gikorwa cy’ubukangurambaga kwirinda icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo cyaha batangira ku gihe amakuru yerekeye icyo cyaha ku nzego zibegereye; bakaba kandi bahamagara imirongo ya telefone zitishyurwa 166 na 3512 z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na nimero 112 ya Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi w'Akarere yashimye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku bw'icyo gikorwa cy'ubukangurambaga, asaba abaturage bakitabiriye gukurikiza inama bagiriye no kugeza kuri bagenzi babo inama bagiriwe.
Yababwiye kandi ingaruka zo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abasaba kwirinda kubyenga, kubicuruza no kubirwanya no kugira uruhare mu kubirwanya batangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora, abakangurira kwitabira n’izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.