MU KARERE KA BURERA HIZIHIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE AMAZI
Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Werurwe, mu Karere ka Burera hizihijwe icyumweru cyahariwe amazi cyizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti: "Kubungabunga Ibyogogo.". Ibirori byo kucyizihiza byaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo gusukura ahantu hari amasoko y’amazi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile ku bufatanye na bamwe mu bakozi ba WaterAid Rwanda, mu mushinga Swedish Postcode Lottery (SPL) bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Ruconsho, mu Murenge wa Rwerere mu muganda wakozwe muri gahunda y'Igitondo cy'isuku wabereye mu Mudugudu wa Kinkware aho batunganyije ahari isoko y'amazi.
Mu kiganiro n’abitabiriye umuganda, Mwanangu yashimye WaterAid Rwanda n'abandi Bafatanyabikorwa bagira uruhare mu kubaka no kubungabunga ibikorwa by’amazi no guteza imbere isuku n'isukura mu Karere ka Burera; asaba abitabiriye umuganda gufata neza ibikorwaremezo by'amazi no kugira isuku umuco.
Yabakanguriye kubungabunga ibidukikije no kurwanya Ibiza; bacukura, banasibura ibyo bifata amazi aturuka ku nzu, imirwanyasuri, amatarasi n’inzira z’amazi ziri ku mpande z’imihanda.
Yagize ati:"Kugira ngo amazi tuvoma abe ari amazi meza turasabwa kubungabunga no gufata neza amasoko y’amazi. Dukwiriye kandi kunywa amazi atetse cyangwa asukuye kugira ngo twirinde indwara ziterwa n’isuku nkeya."
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakanguriye kandi abitabiriye umuganda kwitabira n’izindi gahunda za Leta zirimo Ejo Heza, gutanga Mituweli ku gihe, kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane.