MU KARERE KA BURERA HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANTU BAFITE UBUMUGA BWO MU MUTWE

Uyu munsi, mu Karere ka Burera hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, uwo muhango ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti:" Ibibazo byo mu mutwe biravurwa bigakira, dufashe ababifite kwivuza kare kandi neza."

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  Mwanangu Theophile yitabiriye umuhango wo kwizihiza uwo munsi mukuru mu Murenge wa Butaro waberete mu Kagari ka Rusumo.

Mu kiganiro yagiranye n’abawitabiriye yasabye abaturage b’Akarere ka Burera muri rusange kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe harimo uburenganzira ku buvuzi agira ati:" Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi mukuru ibivuga, uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira iyo buvuriwe igihe. 

Yakomeje agira ati:"Uyu munsi utwibutsa ko kwita ku buzima bwo mu mutwe no kugeza kwa muganga abafite ibibazo byo mu mutwe ari inshingano zacu twese. Ni inshingano y’ababyeyi, ni inshingano y’abashakanye, ni inshingano z’ubuyobozim ni inshingano za buri wese. Igihe cyose abaturage bacu bazaba ari bazima mu mitekerereze, nta kabuza tuzatera imbere."

Yagaragaje ko amakimbirane yo mu muryango, gukoresha inzoga nyinshi ndetse n’ibiyobyabwenge, ihohoterwa, gukurira mu muryango urimo amakimbirane ndetse n’ihohoterwa, kudafatwa neza cyangwa kubura urukundo mu muryango, kutagira igihe gihagije cyo kuruhuka no kwiyitaho, amateka y’Igihugu cyacu arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko ari bimwe mu byateye n’ibitera uburwayi bwo mu mutwe; hanyuma agira ati:"Ibi biduha inshingano zihariye nk’Igihugu, nk’umuryango zo kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe."

Uwo muhango wateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Burera n’Umufatanyabikorwa Inshuti Mu Buzima (Partners In Health). 

Mu byaranze uwo muhango harimo amarushanwa yakozwe binyuze mu bihangano birimo imivugo, ikinamico n’imbyino byagaragaje ko umurwayi wo mu mutwe yakira avuriwe igihe. Abanyeshuri batatu ba mbere muri buri cyiciro cy’ibihangano bahawe ibihembo binyuranye

Back