MU KARERE KA BURERA HIZIHIRIJWE KU RWEGO RW’IGIHUGU UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UBUZIRANENGE
Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Ukuboza, mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, mu Murenge wa Kinoni habereye ku rwego rw'Igihugu ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuziranenge wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti:"Tunoze ubuziranenge bw'ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n'uburezi bufite ireme kuri bose."
Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste n'Abayobozi b'Uturere dutandukanye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge mu Rwanda, Murenzi Raymond n’abari bahagarariye izindi nzego ku rwego rw’Igihugu zifite aho zihuriye no gutsura ubuziranenge. Ibi birori byitabiriwe kandi na bamwe mu bikorera, Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri n'abanyeshuri bari bahagarariye abandi bo mu Karere ka Burera.
Muri uyu muhango hatangijwe ku mugaragaro amabwiriza agenga ubuziranenge bw'ibiribwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku Ishuri.
Habayeho kandi guhemba abahize abandi mu cyiciro cy'ibigo ndetse n'inganda mu gutanga serivisi nziza no gutunganya ibiribwa byujuje ubuziranenge.
Abitabiriye uyu muhango basabwe kugira uruhare mu gutsura ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyonwa n’ibindi bashishikariza abaturage buri gihe kugenzura ko icyo baguze cyujuje ubuziranenge; bakareba ko kitarengeje igihe cyo kunyobwa, kuribwa cyangwa gukoreshwa.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yasabye abitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga gukurikiza inama bagirwa zerekeranye no gutsura ubuziranenge hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abantu.
Mu butumwa bwe, Murenzi Raymond yagize ati:"Iyo ugurishije abantu ibinyobwa, ibiribwa cyangwa ibindi bitujuje ubuziranenge cyangwa ibyarengeje igihe cyo kuribwa, kunyobwa cyangwa gukoreshwa uba ushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko byamutera indwara zitandukanye. Abacuruza ibitujuje ubuziranenge cyangwa ibyarengeje igihe cyo kuribwa, kunyobwa no gukoreshwa bakwiriye kubireka.
"Yagize kandi ati:" Uruhare rwa buri wese mu gutsura ubuziranenge ni ukwirinda kugurisha no kugura ibitujuje ubuziranenge n’ibyarengeje igihe cyo kuribwa, kunyobwa no gukoreshwa; hakabaho kandi gutangira ku gihe amakuru yerekeye abantu bacuruza ibitujuje ubuziranenge."









