MU KARERE KA BURERA UMUNSI MUKURU W'ABARWAYI
Uyu munsi tariki 12 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w'abarwayi byabereye ku Bitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro.
Ibyo birori byitabiriwe kandi na Nyiricyubahiro Mgr wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Vincent Harolimana, Umuyubozi w’ibyo Bitaro, Dr Eulade Rugengamanzi n'Abayobozi b'izindi nzego mu Karere.
Mu ijambo rye, Mwanangu yabwiye abitabiriye ibyo birori ati:"Kugira isuku biri mu byaturinda indwara zinyuranye. Igihe kandi turwaye dukwiriye kwihutira kujya kwivuza kwa muganga wemewe."
Yabakanguriye kandi gutangira ku gihe abagize imiryango yabo bose umusanzu wa Mituweli no kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage zirimo EjoHeza, isuku n’isukura, kurwanya imirire mibi no kohereza abana ku ishuri.