MU MURENGE WA BUTARO HABEREYE IGITARAMO CYATANGIWEMO UBUTUMWA KU KWITABIRA GAHUNDA ZA LETA ZINYURANYE

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye uyu munsi n'abaturage bitabiriye igitaramo cy'Umuhanzi Nzaramba Senderi Eric cyabereye mu Murenge wa Butaro yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange zirimo gutanga Mituweli ya 2025-2026, kwizigamira muri EjoHeza, kwitabira umurimo, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato no kwirinda amakimbirane.

Yababwiye ati:"Ndabasaba kandi kwita ku buzima bw’umwana mu minsi igihumbi; abatwite bipimishe inda inshuro umunani, bafate ibinini byongera amaraso, babyarire kwa muganga, bakingize abana inkingo zose esheshatu, bonse abana kugera ku mezi atandatu nta kindi babavangiye; nyuma yaho babahe inyunganirabere y’indyo yuzuye; bashyire mu bikorwa n’izindi gahunda zigamije gukumira no kurwanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira by’abana bato."

Yabasabye kwirinda ubusinzi, ubuzererezi, ibiyobyabwenge, amakimbirane, ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ikindi cyose cyakoma mu nkokora ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Yasabye ababyeyi by’umwihariko kwita ku burezi n'uburere bw'Abana; abana bari mu biruhuko bakitabira gahunda y'Intore mu biruhuko, kororera mu biraro, kwirinda kuraza amatungo mu Nzu bararamo no kubumbatira umutekano bakora irondo neza. 

Iki gitaramo cyitabiriwe kandi n'Abahanzi Intore Tuyisenge Jean de Dieu wafatanyije na Senderi gususurutsa abitabiriye icyo gitaramo. 

Iyi gahunda y’igitaramo yitabiriye n'Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CSP Prudence Ngengahimana, abagize Komite Nyobozi y'Akarere n'abagize Inama Njyanama y'Akarere.

Back