MU MURENGE WA BUTARO HAKOZWE UMUGANDA WO GUTUNGANYA UMUHANDA WITABIRIYE N'INTUMWA YA MINALOC N'ABAKINNYI B'URUNANA DC

Mu gitondo cy'uyu wa gatatu tariki 07 Mutarama 2026, mu Kagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro hakozwe umuganda wo gutunganya umuhanda uturuka muri santere y'ubucuruzi ya Rusumo ugana ku Bitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro mu rwego rwo kurushaho guteza imbere isuku n'isukura.

Uwo muganda witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile, Inzego zikorera mu Karere, abakozi b'uwo Murenge, abakozi babiri baturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n'itsinda ry'abakinnyi b'Urunana DC. 

Mu butumwa bwe, Mwanangu yakanguriye abitabiriye umuganda kugira isuku umuco agira ati:" Umwanda utera indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo birimo Korera. Isuku nkeya idindiza iterambere kubera ko uwarwaye adakora; kandi kugira ngo akire yivuza atanze amafaranga yakabaye akoreshwa ibindi bimuteza imbere."

Yagize kandi ati:" Hari ndetse n’abahitanwa n’indwara zinyuranye ziterwa n’umwanda. Ndabasaba kugira isuku umuco; murangwe n’isuku ihagije ku mubiri, isuku y’imyenda, mu nzu, mu kanwa, aho mugenda, aho mutuye n’aho mukorera ibikorwa binyuranye; bityo dukumire, kandi turwanye ingaruka ziterwa n’umwanda."

Yabakanguriye kandi kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kwirinda amakimbirane n'ihohotera aho riva rikagera no kwimakaza umuco w’ibiganiro n’ubworoherane mu muryango, abawugize bakaganira ku iterambere ryawo, imikoreshereze y’umutungo; muri make, ibireba mu muryango byose abawugize bakabijyaho inama.

Intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Yumva Jean Paul yakanguriye abitabiriye umuganda kugenzura ko amakuru yerekeye ingo zabo yanditse neza muri Sisiteme IMIBEREHO; basanga hari amakuru atuzuye cyangwa yanditse nabi bakagana Ubuyobozi bw'Akagari batuyemo bukayuzuza cyangwa bukayakosora.

Assistant Inspector of Police (AIP) Laurent Niyibizi ushinzwe inozamikoranire ya Polisi n’abaturage n’izindi nzego mu Karere ka Burera yabwiye abitabiriye umuganda ingaruka zo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga, Urumogi n’ibindi biyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge; abagira inama yo kubyirinda, anabasaba kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’ababikora.

Back