MU MURENGE WA KINYABABA HABEREYE UBUKANGURAMBAGA KU KWITABIRA GAHUNDA ZA LETA ZIGAMIJE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE N'ITERAMBERE MURI RUSANGE

Kuri uyu wa gatatu tariki 07 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, afatanyije n’Intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Yumva Jean Paul n'itsinda ry'abakinnyi b'Urunana DC bakoze ubukangurambaga ku kwitabira gahunda zigamije imibereho myiza y'abaturage bwabereye mu Kagari ka Rutovu, mu Murenge wa Kinyababa.

Ubwo bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n'Urunana DC. 

Mu bitumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yakanguriye abatuye Akagari ka Rutovu n'abaturutse ahandi mu Murenge wa Kinyababa bitabiriye iyo gahunda kwizigamira muri EjoHeza, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kubumbatira umutekano no kohereza abana bose biga ku ishuri, ababyeyi bakibuka gutanga amafaranga yo kunganira ifunguro abana bafata ku ishuri.

Yabasabye kandi kubaka umuryango utekanye bimakaza ibiganiro mu muryango, ababyeyi bakabera urugero rwiza abana; kuri iyi ngingo akaba yaragize ati:" Abantu bakuru, cyane cyane ababyeyi bakwiye kurera neza abana bazirikana ko abana ari bo bazavamo abayobozi b’ejo hazaza; bityo bakababera urugero rwiza, bakabatoza gukunda Igihugu, kurangwa n’ubunyangamugayo, ubupfura n’urukundo no kwirinda ibikorwa n’imyitwarire mibi."

Yasabye kandi abitabiriye iyo gahunda kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda birinda, kandi barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside, kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kwitabira ibikorwa by’Umuganda, Igitondo cy’isuku, Inteko z’abaturage n’izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange.

Yashimye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n'Urunana DC ku bufatanye mu itegurwa n'ikorwa ry'ubu bukangurambaga, asaba abatuye Umurenge wa Kinyababa bitabiriye iyi gahunda gushyira mu bikorwa inama bagiriwe no kugeza ubutumwa bahawe ku bandi batahageze.

Mu kiganiro Yumva yagiranye n’abaturage bitabiriye iyo gahunda yabakanguriye guharanira kwigira bakora cyane bakikura mu bukene no kugenzura ko amakuru y'Ingo zabo abitse muri Sisiteme IMIBEREHO yuzuye; basanga hari amakuru abura cyangwa atuzuye bakagana Ubuyobozi bw'Akagari batuyemo bakayuzuza cyangwa bakayakosora. 

Back