MU MURENGE WA RUGARAMA HABEREYE UMUGOROBA WO KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MU 1994
Kuri uyu wa gatatu, tariki 15 Mata 2026, mu Murenge wa Rugarama habereye Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ubanziriza igikorwa cy'ejo cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri ibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Cyanika.
Icyo gikorwa kitabiriwe n'abagize Biro y'Inama Njyanama y'Akarere, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abagize Komite y'umutekano y'Akarere, abahagarariye Abafatanyabikorwa banyuranye b'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Rugarama.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasabye abitabiriye icyo gikorwa n'abaturage b'Akarere ka Burera muri rusange gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusigasira Ubumwe bw'Abanyarwanda, birinda ; kandi barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya ryayo n'amacakubiri aho ava akagera.
Yagize ati:"Uyu munsi twateraniye hano mu mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu ni umwanya wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside no kubasubiza icyubahiro bambuwe, bazira uko bavutse, batarabihisemo."
Yagize kandi ati:"Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni umwanya kandi wo kongera kwisuzuma no kurushaho kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo ndetse n’andi macakubiri. Iyi ikwiriye kuba inshingano ya buri wese, cyane cyane urubyiruko; tugakomeza gufatanya kubaka u Rwanda ruzira urwango, ruzira ivangura, rufite ubumwe n’amahoro arambye."
Yashimye abantu bose bagize uruhare mu gutuma iyi mibiri iboneka, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, yihanganisha kandi imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku musanzu wabo mu rugendo rwo kwiyubaka no gukomeza kubaho mufite icyizere; abizeza ko Akarere ka Burera kazakomeza kubafasha.