MU MURENGE WA RWERERE HATEWE IBITI 10,100 BYA AVOKA MU RWEGO RWO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA RY’ABANA

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukuboza 2025 kuri site y'ubuhinzi ya Bisaga, mu Kagari ka Gashoro, mu Murenge wa Rwerere hakozwe umuganda udasanzwe wo kuhatera ibiti 10,100 bya avoka za kijyambere byatewe kuri hegitari 40 bizafasha abahatuye kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana. 

Uwo muganda witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abagize Inama y'umutekano itaguye y’iyo Ntara, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine, Umuyobozi wa International Crane Foundation (ICF), Kayijamahe Birasa Charles, Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Burera n'abaturage. Abayobozi batabiriye uwo muganda bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline.

 Icyo gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera, Minisiteri y’Ingabo, Polisi y’u Rwanda n’Umufatanyabikorwa ICF.

Mu kiganiro Guverineri yaguranye na bo yabakangurira kugira isuku umuco; aboneraho kandi kubifuriza gusoza neza umwaka wa 2025 n'Umwaka Mushya Muhire wa 2026. Yabagiriye kandi inama yo kwirinda gusesagura mu minsi mikuru. 

Yagize ati:"Iminsi mikuru ntikwiriye kuba ibihe byo gusesagura umutungo; ahubwo ikwiriye kuba igihe cyo kwisuzuma no gufata ingamba ziganisha ku iterambere. Mwibuke ko iminsi mikuru izarangira abana basubira ku ishuri. Bimaze iki gusesagura mu minsi mikuru ukabura cyangwa ukagorwa no kubona tike igeza umwana aho yiga n’ibindi nkenerwa mu buzima."

Abaturage bitabiriye inteko basabwe kandi kwirinda ibikorwa byo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga n'ibindi biyobyabyenge no kugira uruhare mu kubirwanya batangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora.

Back