MU RWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA RUGARAMA HASHYINGUWE MU CYUBAHIRO IMIBIRI IBIRI Y'ABATUTSI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YABONETSE

Kuri uyu wa Kane, mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rugarama, mu Murenge wa Rugarama hashyinguwe mu cyubahiro imibiri ibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabonetse mu Murenge wa Cyanika.

Icyo gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abagize Komite y'umutekano itaguye y'iyo Ntara, abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Burera, abagize Biro y'Inama Njyanama y'Akarere ka Burera n'abagize Komite y'umutekano y'Akarere ka Burera.

Cyitabiriwe kandi n'Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Théobald, abagize Komite y'Umuryango IBUKA mu Karere ka Burera, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, abahagarariye imiryango y'imibiri yashyinguwe mu cyubahiro n'abahagarariye izindi nzego n'Abafatanyabikorwa b’Akarere.

Mu ijambo rye, Guverineri yasabye abitabiriye icyo gikorwa kumufasha gushima izari Ingabo za Rwandan Patriotic Front-INKOTANYI zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame zabohoye Igihugu, zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yashimye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Burera kuba bataraheranwe n'agahinda, bagaharanira kwiyubaka, ndetse n'uruhare bagira mu rugendo rw'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Yasabye kandi abitabiriye icyo gikorwa kwirinda, kandi bakagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya ryayo, banyomoza abagoreka amateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yashimye Abayobozi n'abaturage bitabiriye icyo gikorwa; asaba abatuye Akarere ka Burera muri rusange gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda bimakaza Ndi Umunyarwanda.

Yagize ati:"Gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni kimwe mu bigaragaza ubumuntu n’agaciro duha ubuzima. N’uburyo kandi bwo gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, twubaka Igihugu kirangwa n’ubumwe, ubutabera n’amahoro."

Mu buhamya bwa Niyonsenga Fabien, uvuka mu Karere ka Burera; warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye abazi aho imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside iri kuhagaragaza; cyangwa bagatanga amakuru y'aho iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Back