MUKWIYE GUKORA BYINSHI, BIKOZE NEZA KANDI MU GIHE GITO: UMUYOBOZI W’AKARERE ABWIRA ABAKOZI B’AKARERE
Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagejeje ku bakozi b’Akarere ka Burera kuri uyu wa gatanu mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'umurimo wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti : "Ihangwa ry’Umurimo, intego dusangiye." yabasabye gukora byinshi, bikoze neza ; kandi mu gihe gito, bakarangwa kandi n'imikoranire myiza ishyira inyungu z'umuturage n'Igihugu ku isonga.
Yagizeati:"Umurimo ni umusingi w’iterambere. Ni wo utuma tugira imibereho myiza, tugateza imbere ingo n’imiryango yacu, n’Igihugu cyacu muri rusange. Muri mwe bakozi b’Akarere tubabonamo inkingi y’imibereho myiza y’abaturage bacu. Kubera umurimo mukora buri munsi mu burezi, mu buzima, mu buhinzi, mu miyoborere no mu zindi nkingi Akarere ka Burera gakomeza gutera imbere."
Yagize kandi ati:"Ndasaba abakozi b’Akarere ka Burera gukomeza kurangwa n’indangagaciro zo gukunda umurimo, kuba inyangamugayo, gukorera hamwe no kurangwa n’ubunyangamugayo. Ndetse no gukomeza guha abaturage serivisi nziza."
Mu byaranze iki gikorwa harimo ikiganiro ku myitwarire mbonezamurimo no gutora umukozi w'Indashyikirwa; hakaba hatowe Turikunkiko Blaise.