MUKWIYE GUSHYIRA MU BIKORWA IMIHIGO UKO YAHIZWE: GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU ABWIRA ABAKOZI B’AKAREREA BURERA
Kuri uyu wa mbere, itsinda ry’abakozi b’Intara y’Amajyaruguru berekanye ibyo babonye mu bugenzuzi bakoze mu Karere ka Burera mu minsi ine ku ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2024-2025.
Igikorwa cyo kugaragaza ibyagaragaye muri ubwo bugenzuzi cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere aho Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline ari kumwe n’abandi bagize Komite Nyobozi y’Akarere yakiriye Geverineri w’Intara y’Amajyaruguru wasoje ubwo bugenzuzi.
Asoza icyo gikorwa, Guverineri Mugabowagahunde yagize ati:"Imihigo ni igipimo kigaragaza ko umukozi ashyira mu bikorwa inshingano ze. Mukwiye gushyira mu bikorwa imihigo yose uko yahizwe na gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange."
Nyuma yo kugaragaza ibyavuye muri ubwo bugenzuzi, Guverineri Mugabowagahunde yagiriye Akarere ka Burera inama z’ibyo kakora kagashyira mu bikorwa imihigo yose.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yagize ati:"Ubu buzenzuzi n’ubujyanama biradufasha kubona ahari ibyuho mu mihigo. Ndasaba abakozi gushyira mu bikorwa inama zose twagiriwe; bityo dushyire mu bikorwa imihigo yose uko ari 112."
Muri iri suzuma, abagize itsinda ry’Intara y’Amajyaruguru basuzumye uko inama zatanzwe mu isuzuma riheruka zashyizwe mu bikorwa; imihigo iri inyuma, icyabiteye n’ingamba Akarere gafite z’uko izashyirwa mu bikorwa.
Basuye kandi bimwe mu bikorwa biri mu mihigo mu Mirenge; bareba uko byashyizwe mu bikorwa; kandi baganira na bamwe mu bagenerwabikorwa bahawe inkunga muri gahunda za Leta zinyuranye hagamijwe kureba uko biteje imbere babikesha inkunga bahawe.